Abaganga bamwemereye gupfa kuko igitsina bamuteyeho kitamunyuze
Umugabo w’Umubiligi wari wavutse ari umukobwa abaganga bamwemereye gupfa nyuma y’uko uyu mugabo-gore yari amaze kugaragaza ko igitsina cy’abagabo bamuteyeho mu 2009 kitamushimishije kandi bikaba byamuteraga agahinda kadashira, ngo atari kuzabasha kwihanganira iyo akomeza kubaho.
Nathan Verhelst yashizemo umwuka nk’uko yabishakaga mu bitaro byo mu mujyi wa Brussels, aho inshuti ze zari zaje kumusezeraho bwa nyuma kandi ngo yapfuye anezerewe nk’uko byatangajwe na muganga Wim Distlemans.
Umuganga Distlemans yagize ati “Verhelst yapfuye neza kuko yavuye mu buzima ari hamwe n’inshuti ze nk’uko yari yabyifuje kandi abaganga bari bamaze kwemeza ko agahinda afite kamubabaje cyane kandi katari kuzashira.”
Uyu mugabo-gore wavutse mu 1969 ngo yavutse ari umukobwa, ariko ngo iwabo baramwanga kuko bifuzaga umwana w’umuhungu. Yakuze azi neza ko iwabo batamushakaga, ndetse yiyemeza ko azakora uko ashoboye akaba umuhungu.
Mu mwaka wa 2009 ubwo yari yujuje imyaka 42 yasabye abaganga kumuhindurira igitsina, barabimukorera, ariko ntibyagenda neza bongera kumubaga inshuro eshatu kugeza ubwa nyuma mu 2012 ubwo banamuhinduriraga amabere ngo agire ateye nk’ay’abagabo.
Ibi bikorwa by’abaganga ariko ngo ntabwo byamugize umugabo neza uko yabyifuzaga kuko mbere gato y’uko yicwa akavanwamo umwuka yari yabwiye ikinyamakuru Het Laaste Nieuws ko igituza cye cyari cyarakomeje kuba nk’icy’abagore ndetse ngo n’igitsina nk’icy’abagabo bari bamuteyeho ngo nticyakoraga neza.
Nathan yagize ati “Nari namaze gutegura ibirori byo kwishimira ukuvuka kwanjye kwa kabiri, ariko nkimara kuva mu bitaro narirebye mbona ntabwo uko nsa binyuze, ndetse numva ahubwo ndiyanze kuko umubiri wanjye utari ukinejeje na buhoro.”
Mu gusobanura icyatumye asaba ko bamufasha kwipfira atababaye, yagize ati “Mu buzima bwanjye nagize ibinshimisha ariko muri rusange narababaye kuva iwacu banyangira ko ndi umukobwa, noneho n’igihe mbaye mukuru ngo nigire uko nshaka mbona ntabwo bindyoheye. Gukomeza kubaho ikindi gihe byaba ari ikosa kuko n’imyaka 44 nari maze ku isi itari ngombwa.”
Kuva mu 2002, mu gihugu cy’Ububiligi byemewe n’amategeko ko umuntu urwaye indwara idakira kandi imubabaza cyane ashobora gufashwa kwipfira aho gukomeza ababara.
Iryo tegeko rivuga ko ubishaka “agomba kuba afite uburwayi bukomeye, bumubabaza cyane kandi budakira” nk’uko Jacqueline Herremans ukuriye komisiyo yihariye ishinzwe kwiga ku byifuzo by’abasaba gupfa yabitangarije itangazamakuru.
Uyu nyakwigendera nawe ngo yari afite agahinda kamubabaza cyane kandi bigaragara ko katari kuzashira kuko guhinduka umugabo neza byari byamaze kugaragara ko bitazashoboka.
Ibyo kwemerera ababishaka kwipfira igihe badashobora kuvurwa ngo bakire byemewe mu bihugu binyuranye byateye imbere. Icyo gihe hasabwa raporo ya muganga yemeza ko ubisaba cyangwa ubisabirwa n’abo mu muryango we arwaye, ababara cyane kandi atazakira.
Kuri ubu Inteko ishinga amategeko mu Bubiligi yamaze gutangiza ibiganiro ngo ubwo burenganzira bujye buhabwa n’abana bakiri bato igihe ngo bagaragara nk’abafite ubwenge buhagije bwatuma babasha guhitamo gusaba gupfa batabitewe n’ubwana ahubwo basesenguye neza ikibibatera.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
TURABASHIMIRA UKUNTU MUDUSHIKIRIZA AMAKURU ASANTE KUK TWEBWE MUDUSHIKANA AHO TUTASHIKA,
musigeho gukura umwuka mukiremwa mutazuko cyaje kwisi
Nyabuneka,kwica umuntu utaramuremye ni icyaha.Ni yo we ku giti cye yaba abyifuza ntukwiriye kumwica kuko uko atasabye kuvuka ntakwiye no gusaba gupfa.Bana b’Imana mureke dusenge cyane kuko iyi Si igeze ahabi!!