IBUKA irasaba ko ahubatse urwibutso rwa Jenoside rwa Musanze hakwagurwa

Komiseri Ushinzwe Ubutabera muri IBUKA, Bayingana Janvier, arashimira Leta y’u Rwanda ikomeje kwita ku barokotse Jenoside, aho yubatse urwibutso rwa Jenoside rwa Musanze ahahoze ari ingoro y’ubutabera (Cour d’Appel Ruhengeri), hicirwa inzirakarengane z’Abatutsi zisaga 800, bari bahahungiye bizeye kuhakirira, agasaba ko aho urwo rwibutso rwubatswe hakwagurwa.

Barifuza ko ahubatse urwibutso rwa Jenoside rwa Musanze hagurwa
Barifuza ko ahubatse urwibutso rwa Jenoside rwa Musanze hagurwa

Yagize ati “Umuryango IBUKA urashimira abagize uruhare bose kugira ngo icyahoze ari ingoro y’ubutabera ihindurwe urwibutso, kuko nta kindi cyari kiyikwiriye”.

Arongera ati “Umuryango IBUKA mu izina ry’abacitse ku icumu, turashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze kuko bwagize uruhare rufatika rutuma uyu munsi twicaye ahangaha twibuka abacu bazize Jenoside, tugashimira n’urukiko rw’ikirenga bwagize uruhare, rukumva uburemere bw’ayo mateka rwemera ko ahahoze ari ingoro y’ubutabera hubakwa urwibutso”.

Yagaragaje bimwe mu bikeneye gushyirwamo imbaraga muri urwo rwibutso, avuga ko aho rwubatse ari hato ko hakeneye kwagurwa, kandi hakagira umwihariko nk’ahantu abantu batewe bahahungiye bamburwa ubuzima.

Ati “Nta handi hantu dufite mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi haba haragaragaye ko hari abantu biciwe mu nzu y’ubutabera, ibyo bikaba bisobanura ko ku bufatanye n’izindi nzego hakorwa igishoboka cyose cyatuma amateka iyi nzu ibumbatiye, uru rwibutso rushyirwa ku rwego rwo kubumbatira amateka, byaba ibiri muri uru rwibutso byaba no mu bugari bwarwo”.

Ibimenyetso ndangamateka ya Jenoside biracyari bike mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Musanze
Ibimenyetso ndangamateka ya Jenoside biracyari bike mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Musanze

Komiseri Bayingana yavuze ko n’ubwo ntacyo Leta itakoze ngo inzibutso za Jenosode zagurwe, ndetse inafasha abarokotse Jenoside mu buryo bwose bushoboka, hakwigwa n’uburyo urwibutso rwa Jenoside rwa Musanze na rwo rwakwagurwa, ayo mateka akarushaho kubumbatirwa nk’ahantu hatemberera abantu baturutse hirya no hino ku Isi.

Ati “Mwabonye ko aho abantu batambukira bigoranye, mwabonye uko bicara mu mfundanwa, twasabaga ko rwose tutirengagize amikoro make ashoboka, ariko ko iki gihugu cyabashije guhagarika Jenoside kigahangana n’ingaruka zacyo, ubu tukaba tubara hafi Miliyari 427 Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yatanze mu bikorwa bikemura ibibazo by’abacitse ku icumu, ntabwo dutekereza ko iki kintu cyananirana abantu bafatanyije”.

Arongera ati “Ari na yo mpamvu twabasabaga ko ubuvugizi bwakorwa, ni byo ibibazo ni byinshi ariko dukurikije aha hantu twumva byafasha Igihugu kubumbatira amateka, ariko nk’ahantu hagenda abanyamahanga benshi iki gice na cyo kikamenyekana ndetse n’uwavuga ko ari n’umwihariko ku zindi Jenoside zabayeho, ntabwo yaba yibeshye”.

Guverineri Mugabowagahunde
Guverineri Mugabowagahunde

Kuri ubwo busabe bw’Umuryango IBUKA, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko ibyo byifuzo byasabwe byo kwagura urwo rwibutso byatangiye kwigwa, bikazakorwa mu bihe bya vuba.

Ati “Hari ibitekerezo byagiye bitangwa byo kwagura urwibutso, na Perezida w’Urukiko rw’ubujurire yabigarutseho, ibyo byose Akarere ka Musanze karabitekereje kandi n’ibiganiro n’abo bireba bigeze kure, kugira ngo na byo bikorwe mu gihe cya vuba”.

Guverineri Mugabowagahunde yashimiye Leta yemeye ko ahahoze ari urukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri hubakwa urwibutso rwa Jenodide, itanga n’amafaranga yo kurwubaka neza, ikaba ikomeje kurushakira ibindi bya ngombwa bikenewe.

Avuga ko ibyo byose birimo gukorwa mu rwego rwo gusubiza agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashimira buri wese urimo gutanga amakuru kugira ngo inzu y’amateka ibone amateka yuzuye y’abahiciwe, ashimira n’abagerageje kurokora Abatutsi bahigwaga.

Bayingana Janvier (wicaye ibumoso bwa Guverineri Mugabowagahunde) arasaba ko ahubatse urwibutso rwa Jenoside rwa Musanze hagurwa
Bayingana Janvier (wicaye ibumoso bwa Guverineri Mugabowagahunde) arasaba ko ahubatse urwibutso rwa Jenoside rwa Musanze hagurwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka