Ni igitangaza...Oya yari ku muryango byamworoheye - Impaka ku warokotse impanuka y’indege
Abantu bakomeje kujya impaka ku mpanuka y’indege ya Air India yarimo abantu 242, yari ihagurutse ku Kibuga cya Ahmedabad, igahitana abayirimo, hakarokoka gusa umugenzi umwe.

Inkuru zakomeje guhererekanywa, zavuze ko uyu Ramesh Vishwaskumar, umugenzi ufite ubwenegihugu bw’Ubwongereza yasimbukiye mu idirishya rikoreshwa mu gihe cy’impanuka, Emergency Exit, akaba amahoro, n’ubwo umuvandimwe na we bari kumwe mu ndege, na we yahasize ubuzima.
Avugana na BBC aho yajyanwe mu bitaro ngo yitabweho yagize ati "Mu masegonda mirongo itatu indege itangiye guhaguruka, yatangiye kuzana urusaku rudasanzwe."
Uyu mugabo, amaze gukira iyi mpanuka yashagawe n’abantu banafashe akavidewo, agenda abaganiriza, maze buri wese ku mbuga nkoranyambaga yivugira uko abyumva.
Umwe yagize ati "uyu muntu azaba gihamya ko ibitangaza bibaho. Byanze bikunzi mu buzima bwe bwose azamara ku isi, azahora ashima Imana."
Nyamara mugenzi we washakaga kwerekana ko nta kidasanzwe, yagize ati "Uyu mugenzi yari yicaye ku ntebe 11A, neza neza ku muryango munini usohoka. Ni yo mpamvu yarokotse. Yagize amahirwe yo gusimbuka indege. Nta gitangaje kirimo, nta kintu warata ngo uvuge ko ari Imana yabikoze. We yafashijwe no gukora umubare neza, maze n’umwanya yarimo ubimufashamo."
Hari n’uwahagurutse aravuga ati "uyu muntu ni umubeshyi, yabonye iriya tike y’indege mu bisigazwa by’indege, hanyuma arayifata kugira ngo aze yigire igitangaza."

Nyamara, abandi bo bakomeje kugira bati "ni igitangaza, ni Imana yabikoze..." mu gihe abatemera Imana bo bakomeje kuvuga bati "hoshi! Ni amahirwe yagize."
Uyu muhinde ufite ubwenegihugu bw’Ubwongereza, afite imyaka mirongo ine. Abavuga iby’iyi mpanuka bakaba bavuga ko ari yo mbi yabayeho mu myaka karijana.
Umuyobozi wa Boeing Kelly Ortberg yihanganishije imiryango y’ababuriye ababo muri iyi mpanuka aho yagize ati "Twihanganishije cyane abo mu miryango yaburiye ababo bakundaga muri iyi mpanuka Air India Flight 171 n’umuntu wese iyi mpanuka yagizeho ingaruka muri Ahmedabad.
Ramesh Vishwaskumar Jumped out of the Emergency Exit, and walked unscathed.
Visuals captured. Truly a miracle.
Survived Ahemdabad #PlaneCrash 🙏🏻 pic.twitter.com/6lPpLQBpFx
— Roshan Rai (@RoshanKrRaii) June 12, 2025
Hari abanditse batebya bagira bati "ubu noneho umwanya wa 11A mu ndege ugiye kuzaba igitangaza ku buryo ushobora kuzanazamurirwa igiciro."
VIDEO - Minisitiri w'Intebe w'u Buhinde, Narendra Modi, yasuye mu bitaro bya Ahmedabad Civil Hospital, Vishwash Kumar Ramesh, umugenzi rukumbi warokotse impanuka y’indege ya Air India mu Buhinde igahitana abandi bantu 241 bari bayirimo.
Indege ya Air India yakoze impanuka nyuma… pic.twitter.com/W0YWbwyeZx
— Kigali Today (@kigalitoday) June 13, 2025
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|