Amerika: Urusamagwe barusanzemo COVID-19

Inyamaswa y’urusamagwe y’ingore yitwa Nadia ifite imyaka ine y’amavuko yo mu cyanya cy’inyamaswa cya Bronx i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika bayisuzumye basanga yaranduye icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi.

Imwe mu nyamaswa zo muri Pariki ya Bronx muri Amerika (Ifoto: GETTY IMAGES)
Imwe mu nyamaswa zo muri Pariki ya Bronx muri Amerika (Ifoto: GETTY IMAGES)

Ubuyobozi bw’iyo pariki y’inyamaswa ya Bronx bwatangaje ko ibizamini byemeje ko iyo nyamaswa yanduye Coronavirus byasuzumwe na Laboratwari y’Igihugu y’ubuvuzi bw’inyamaswa iherereye muri Leta ya Iowa.

Iyo nyamaswa kimwe n’izindi nyamaswa ngenzi zayo esheshatu, birakekwa ko zandujwe n’umuntu urinda pariki ariko utari waragaragaje ibimenyetso.

Inkuru ya BBC iravuga ko izo nyamaswa guhera mu mpera z’ukwezi gushize zagaragaje ibimenyetso birimo inkorora, zikaba zarabigaragaje nyuma y’uko zari zahuye n’umwe mu bazitaho muri icyo cyanya cy’inyamaswa ariko utatangajwe amazina.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

NJENDA BONA TURIMUBIHE BYANYUMA NIBA NINYAMANSWA ZAFASWEPE!!

TWIZEYIMANA ATHANASE yanditse ku itariki ya: 7-04-2020  →  Musubize

NJENDA BONA TURIMUBIHE BYANYUMA NIBA NINYAMANSWA ZAFASWEPE!!

TWIZEYIMANA ATHANASE yanditse ku itariki ya: 7-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka