Kenya: Musenyeri Waweru yanenze abahimbye izina Perezida William Ruto

Musenyeri Joel Waweru w’Itorero rya ACK Emmanuel ry’ahitwa Bahati-Nairobi, yanenze Abanya-Kenya bahimba izina Perezida William Ruto bamwita Zakayo, avuga ko biteye isoni.

Musenyeri Waweru yanenze abita Perezida Ruto Zakayo kubera imisoro
Musenyeri Waweru yanenze abita Perezida Ruto Zakayo kubera imisoro

Ibyo Musenyeri Waweru yabigarutseho ku Cyumweru tariki 24 Werurwe 2024, ubwo Perezida William Ruto yari yaje gusengera muri iryo torero.

Mu gihe yarimo yigisha ijambo ry’Imana, Musenyeri wa Nairobi ACK, Joel Waweru, yaboneyeho umwanya wo gukebura bamwe mu Banya-Kenya batishimiye uburyo bushya bwo gukusanya imisoro kwazanywe na Perezida William Ruto n’Ishyaka rye rya Kenya Kwanza, kuko akijya ku butegetsi yahise ahindura uburyo bwo gusoresha, imisoro iriyongera.

Musenyeri Waweru yakosoye abo Banya-Kenya, bagereranya Perezida William Ruto na Zakayo uvugwa muri Bibiliya, kuko ngo yari umusoresha ukomeye. Ibyo akaba ari byo bahereyeho bita Perezida Ruto kubera imisoro.

Musenyeri Waweru yagize ati “Ni isoni ku Banya-Kenya kwita Perezida amazina. Ikibazo si imisoro ahubwo ikibazo ni ruswa yamaze gushinga imizi muri sosiyete, ikaba ikeneye imbaraga nyinshi zo kuyirwanya”.

Yakomeje agira ati "Nabonye abantu bakuvuga ku buryo butemewe. Bajya bakugereranya na Zakayo. Biteye isoni cyane kubona Abanya-Kenya bakugereranya na Zakayo. Akazi kacu, ni ukugusengera wowe na Guverinoma yawe. Abanya-Kenya mugomba kubaha Perezida Ruto, kuko ni Imana yamushyize muri uwo mwanya, kugira ngo ayobore Abanya-Kenya basaga Miliyoni 50”.

Yungamo ati “Nyoboye Abapadiri 130 muri Diyoseze ya Nairobi n’abakirisitu basaga 300,000. Nakubwira ko atari umurimo woroshye kuyobora abo bantu bose. Noneho ibaze kuri Perezida wa Repubulika uhagarariye Abanya-Kenya Miliyoni 50! Bose bagomba kumwubaha kuko Imana yari ifite impamvu nziza yatumye imushyira muri uwo mwanya”.

Perezida William Ruto yagize icyo avuga kuri iryo zina ry’irihimbano rya Zakayo, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Tuko cyandikirwa aho muri Kenya.

Mu gihe yarimo aganira n’Abanya-Kenya baba mu Buyapani ku itariki 7 Gashyantara 2024, yavuze ko Kenya itatezwa imbere n’abandi bantu cyangwa se ngo itezwe imbere n’inguzanyo.

Yagize ati “Ibyo ntacyo bintwaye kuba hari abampimba amazina, bavuga ko inzego za Kenya zongereye imisoro cyane. Umutimanama wanjye umeze neza…”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka