Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Minisiteri y’Ubutabera yatangaje ko umucamanza Raphael Yanyi byavugwaga ko yazize indwara y’umutima, ahubwo yishwe atewe ibyuma mu mutwe.
Kuri uyu wa kane tariki 11 Kamane 2020, urubanza ruregwamo Vital Kamerhe, Jammal Samih na Jeannot Muhima, rwakomereje muri gereza nkuru ya Makala. Aba bagabo bashinjwa kunyereza amafaranga yari kubaka inzu rusange zigera ku 4500, muri gahunda yiswe iy’iminsi 100, Perezida Félix Tshisekedi yari yemereye abaturage ubwo (…)
Urubanza rwiswe urw’iminsi 100, ruregwamo Vital Kamerhe na bagenzi be bashinjwa kunyereza agera kuri miliyoni 50 z’amadorari ya Amerika, yari agenewe kubaka inzu rusange, rwasubukuwe kuwa 03 Gicurasi muri gereza nkuru ya Makala, ahakomeje kumvwa abatangabuhamya.
Hashize icyumweru kimwe Umucamanza Raphaël Yanyi, wayoboraga urubanza ruregwamo Vital Khamerhe, uyobora ibiro bya Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo Felix Tshisekedi apfuye.
Raphaël Yanyi wari Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Kinshasa ruburanisha Vital Kamerhe, yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 26 Gicurasi 2020 azize umutima nk’uko Polisi ya Kinshasa, yatangarije ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP.
Vital Kamerhe ushinjwa kunyereza Miliyoni 50 z’Amadolari ya Amerika, yabwiye urukiko kutamubaza iby’ayo madolari kuko ntaho yahuriye na yo.
Uru rubanza rwatangiye kuburanishwa bwa mbere kuri uyu wa mbere tariki 11 Gicurasi 2020, nyuma yo gutabwa muri yombi tariki 8 Mata 2020, rwimuriwe ku itariki ya 25 Gicurasi 2020.
Kuri uyu wa 11 Gicurasi, Vital Kamerhe wayoboraga Ibiro bya Perezida wa Congo Kinshasa yitabye urukiko, aho akurikiranyweho ibyaha bya ruswa no kunyereza asaga miliyoni 50 z’Amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 48 z’Amafaranga y’u Rwanda, yari agenewe gukemura ibibazo byihutirwa mu gihugu.