Ku ishuri rya Kagarama Secondary School riherereye mu Karere ka Kicukiro, hasorejwe ku mugaragaro icyiciro cya mbere cy’umushinga Rwanda Smart Education Project, abanyeshuri n’abarimu bakagaragaza ko ikoranabuhanga bize rigiye kuborohereza mu masomo.
Mu gihe Afurika ikomeje guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, ibiciro bihanitse by’ubucuruzi n’ubushomeri mu rubyiruko, abayobozi bitabiriye Inama ya 6 y’Ihuriro ry’Abahinzi bo mu burasirazuba bwa Afurika (EAFF Congress & Exhibition) bahurije ku ngingo yo gushyira imbere ikoranabuhanga n’udushya mu rwego rwo (…)
Mu Karere ka Kamonyi, abagororwa barangije ibihano bari bakatiwe ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bongeye guhurira hamwe n’abarokotse Jenoside mu biganiro bigamije kubasubiza mu buzima busanzwe no kubaka ubumwe n’ubudaheranwa.
Ku wa 23 Kanama, ku kibuga cy’umupira cya Gatega mu murenge wa Bumbogo, humvikanye indirimbo, amajwi y’ibyishimo, n’urusaku rw’abogeza umupira . Ariko inyuma y’ibi byishimo hari indi mpamvu ikomeye yahurije hamwe ababyeyi n’abana yo gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.
Abaturage batuye mu kagari ka Kabagesera ho mu murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi baravuga ko hatarakorwa umuhanda wa Kaburimbo Gihara-Nkoto bari basanganywe imihanda y’igitaka ibafasha guhahirana byoroshye, none aho baherewe iyo kaburimbo indi mihanda ntikiri nyabagendwa ndetse n’imirima yabo itwarwa n’amazi, imyaka (…)