Ikipe ya REG y’abagore yegukanye irushanwa rya Basketball ryo kwizihiza umunsi w’abagore, irushanwa ryabereye muri Lycee de Kigali ku Cyumertu tariki 10 Werurwe 2024.
Ikipe ya APR WFC na Forever WFC zakinaga icyiciro cya kabiri cy’umupira w’amaguru mu Rwanda zamaze kubona itike yo kuzakina icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru umwaka utaha nyuma yo gutsinda imikino ya kamarampaka.
Mu gihe habura iminsi ine ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore isozwe, ikipe ya Rayon Sports WFC na AS Kigali WFC zikomeje gukubana zihatanira igikombe aho zirushanwa amanota abiri mu mikino 18 imaze gukinwa.
Ikipe ya APR WFC na Forever WFC zatsinze imikino ibanza ya ½ yo gushaka itike ibajyana mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu bagore, mu mikino yabaye mu mpera Ziki cyumweru
Umwongereza Andy Murray ukina umukino wa Tennis yatangaje ko imikino ya Olempike ya 2024 izabera i Paris izaba ari yo ya nyuma agahita asezera kuri uyu mukino.
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika biravugwa ko yahagaritse burundu umusifuzi w’Umunya-Maroc Redouane Jiyed nyuma yo kwanga gusifura umukino w’umwanya wa gatatu mu gikombe cya Afurika 2023.