Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ukwakira 2021, Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’Abanyamuryango wa Unity Club Intwararumuri, abarinzi b’igihango n’urubyiruko mu ihuriro ngarukamwaka rya 14, rifite insanganyamatsiko igira iti ‘Ndi Umunyarwanda, Igitekerezo-ngenga cy’ukubaho kwacu’.
Turi mu 1996, ni ku wa Kane ku kazuba k’agasusuruko, nicaye iwacu ku Gasharu ku irembo ry’akazu katari kure ya nyakatsi, nta nzozi, nta migabo, nta migambi, nta cyerekezo niha, ntawukimpa, sinzi niba nzasoza aya mashuri abanza, kurota ayisumbuye byo ndabyumva nko kwisumbukuruza. Ibyajye ni nk’ibya ya nyoni twajyaga (...)
Amateka arandikwa, amateka aravugwa, amateka akaba meza cyangwa akaba mabi, amateka y’u Rwanda, amateka y’Abanyarwanda yabayemo byose, amabi ashavuza cyane n’ameza ashimishije yagaruriye icyizere Abanyarwanda. Uvuga ibyayo iyo atangiye kuyandika kenshi agira ikiniga, ariko yagera aho agera na none akamwenyura agacuma (...)
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda yashyize ingufu mu kongera umubare w’amashuri n’uw’abanyeshuri mu byiciro byose uhereye ku mashuri y’incuke ukageza muri Kaminuza. Ibi kandi byari ngombwa cyane kuko igihugu cyari kimaze kubura Abanyarwanda benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, (...)
Umuryango Nyarwanda ni wo shingiro ry’imbaga y’Abanyarwanda. Nta muryango, nta gihugu cyabaho! Umuryango ni igicumbi cy’umuco n’uburere bubereye Umunyarwanda.
Abakurambere b’intwari bahanze u Rwanda bagiye buhoro buhoro bubaka umuco nyarwanda abanyarwanda bose bahuriyeho, ukaba ariwo ubagira abanyarwanda. Uwo muco ugizwe n’indangagaciro na kirazira byagiye bishyirwaho kugirango bifashe umuryango nyarwanda n’igihugu cy’u Rwanda kuba mu mahoro n’umutekano, kubaka imbaraga zo (...)