Ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 11 Werurwe 2019, i Gabiro mu Burasirazuba bw’igihugu habereye umuhango wo gusoza umwiherero abayobozi bakuru bamazemo iminsi ine, dore ko bahageze ku wa gatanu tariki 08 Werurwe 2019.
Urakoze cyane muvandimwe, urakoze kandi ku bw’aya mahirwe ngo ngire icyo mbwira aba bantu beza.
Mu ruzinduko rutamenyekanye cyane Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta ari kugirira mu Rwanda, kuri uyu wa mbere tariki 11 Werurwe 2019 yahuriye na Perezida Kagame mu kigo cya gisirikare cya Gabiro mu karere ka Gatsibo, aboneraho no gusuhuza abitabiriye umwiherero.
Mu gihe umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu utangira kuri uyu wa gatandatu tariki 09 Werurwe 2019, abawitabiriye baraye bageze i Gabiro mu karere ka Gatsibo, bazindukira mu myitozo ngorora-mubizi.
Guhera kuri uyu wa gatanu tariki ya 08 Werurwe 2019, abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye berekeje i Gabiro mu kigo cya gisirikari mu mwiherero. Muri uwo mwiherero ugiye kuba ku nshuro ya 16, abo bayobozi bazawumaramo iminsi ine baganira ku ngingo zitandukanye zigamije iterambere ry’igihugu. Aya ni amwe mu mafoto (…)