Ku munsi wa kabiri w’Inama y’Igihugu ngarukamwaka y’Umushyikirano wabaye ku nshuro ya 17, hibanzwe ku ruhare rw’umuryango utekanye mu kwigira kw’Abanyarwanda.
Umushyikirano wa 17 wasoje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ukuboza 2019, wagaragayemo umwihariko wo kwimakaza imyambaro ikorerwa mu Rwanda. Ibi birashimangira Politike y’Igihugu yo gushyigikira ibikorerwa mu Rwanda bizwi nka Made in Rwanda mu rwego rwo kugabanya ibitumizwa mu (...)
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko n’ubwo ataragura, ariko iyo arebye akagereranya uko imyaka ishira, asanga ibyiza bikomeza kurushaho kugaragara uko imyaka itambuka.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edourd Ngirente yatangaje ko imyanzuro y’Inama ya 16 y’Umushyikirano, yashyizwe mu bikorwa ku ijanisha rya 81%, bivuze ko nibura ibyakozwe bifite amanota ari hagati ya 75% na 100%.
Mukiza Willy Maurice ni umwana wa kabiri wa General Major Ntawunguka Pacifique ubarizwa mu mashyamba ya Congo mu mitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Inama ya 17 y’Umushyikirano yagaragaje ko ubukungu bwagiye buzamuka ku rugero rwa 8% mu myaka 18 ishize, buramutse buzamutse ku rugero rwa 10% ubushomeri bwacika mu Rwanda.
Mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano yatangiye kuri uyu wa kane tariki 19 Ukuboza 2019, abaturage bo mu bice bitandukanye by’igihugu bagaragaje ko bafite ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi.
Inama y’igihugu y’Umushyikirano yitabirwa n’Abanyarwanda baturutse hirya no hino ku isi, aho baba baje guhura na bagenzi babo mu Gihugu bakungurana ibitekerezo mu buryo bwo kwihuta mu iterambere, banarushaho gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho kugira ngo bitazasubira (...)
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yategetse Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800, Eugene Mukeshimana na bagenzi be bakorera ubuhinzi bw’urusenda mu Karere ka Bugesera, kubera igihombo batewe no kubura uko bakonjesha umusaruro, ukagera ku isoko (...)
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bitazabagwa amahoro, igihamya kikaba ari ababigerageje ariko bakahasiga ubuzima, abandi bagafatwa, abandi bagahunga.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yanenze abayobozi kuva mu nzego z’ibanze kuzamura, bemerera abaturage kubaka ahantu hatemewe, igihe cyo kuhabakura cyagera bigateza ibibazo.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abagore kongera umuvuduko w’ubwiyongere mu myanya ifata ibyemezo kugira ngo bazavemo umusimbura ku mwanya w’Ubuyobozi bw’Igihugu.