Inama y’Umushyikirano yateraniye i Kigali ku nshuro ya 20 kuva tariki 05 kugeza tariki 06 Gashyantare 2026 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yafatiwemo imyanzuro 12, harimo irebana n’ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere.
Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, Mukantagara Peace, Umwarimu wo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, yashimye gahunda zitandukanye zashyizweho mu burezi harimo iy’uburezi kuri bose n’iyo kuba abanyeshuri basigaye bafatira ifunguro ku ishuri. Icyakora yagaragaje ko hari imbogamizi bahura na zo mu burezi, zo (…)
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) yijeje Abanyarwanda serivisi zinoze kandi zegereye abaturage mu bihe bya vuba, kuko ikibazo cyari kiriho kirimo kuvugutirwa umuti.
Imiyoborere izira ’cachot, cachet na cash’ yagarutsweho mu Nama y’Umushyikirano, isobanura ubuyobozi bwiza bwegerejwe abaturage, kandi butabahutaza ahubwo bubashyira ku isonga, burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.
Mudenge Boniface akaba n’umurinzi w’igihango waturutse mu Karere ka Rubavu witabiriye Umushyikirano, yabajije ikibazo kijyanye n’imiturire kuko mu karere atuyemo abaturage bakiri mu gihirahiro cyo kumenya ahagenewe gutura no guhinga.
Perezida Paul Kagame yavuze ko inama zitandukanye zihuza Abanyarwanda mu gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bafite zikwiye kuba zitanga umusaruro wifuzwa. Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu, ubwo yasozaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 20 yaberaga muri Kigali Convention Centre tariki 5-6 Gashyantare 2026.
Mu kiganiro yatanze mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Gashyantare 2026, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Doris Uwicyeza Picard, yavuze ko mu myaka 32 ishize u Rwanda rwibohoye, isura y’imiyoborere mu Rwanda yahindutse.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ipfundo ry’ibibazo by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ritazingiye ku gushyira umukono ku masezerano ahubwo ari ubushake buke bwa Politiki.
Depite Mukabalisa Germaine avuga ko umushyikirano ari umwanya mwiza wo guha ijambo buri wese mu biganiro bigamije kureba ibyagezweho no kuganira kuri gahunda za Guverinoma no gusuzuma ahagomba kongerwamo imbaraga.
Perezida Paul Kagame yabwiye abari mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ko nta muntu uri ku isi utahura n’ibibazo, ndetse ko n’abifuriza u Rwanda inabi, nabo bageraho ibyago bifuriza u Rwanda bikabageraho.
Umunyarwenya Ndaruhutse Merci, watangije ibitaramo byo gusetsa yise GenZ Comedy, yatumiye Perezida Kagame mu bitaramo byo gusetsa bibera mu Mujyi wa Kigali kabiri mu mwaka, amwizeza ko umunsi yaje na we bazamusetsa ivumbi rigatumuka.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda ruhagaze neza mu ruhando mpuzamahanga, kuko ari umufatanyabikorwa wizewe kandi wubahwa.
Ikibazo cy’ibyangombwa bijyanye na serivise z’ubucuruzi ubundi zigomba gutangirwa hamwe(one stop centre) cyongeye kugaragarizwa mu ruhame mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano.
Minisitiri w’Uburezi yavuze ko u Rwanda rudashobora gushora imari mu mishinga idafatika, nka Kaminuza ya INATEK yahoze ikorera i Ngoma mu murenge wa Kibungo, intara y’u Burasirazuba.
Abarimo umuhanzi Bruce Melodie n’umunyamakuru Scovia Mutesi, ubwo bari mu Nama y’Umushyikirano kuri uyu munsi wayo wa kabiri, basabye ko abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda bakoroherezwa kuzibyaza amafaranga.
Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC), yatangaje ko Politike y’uburezi budaheza, yashyizweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yatumye umubare w’abagana amashuri wiyongera uhereye mu y’inchuke.
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Abanyamakuru bigenzura, yasabye ko Leta yagira amafaranga igenera ibinyamakuru, ku bw’umurimo bikora, cyane cyane wo gutanga amakuru ajyanye na gahunda Leta ishaka ku baturage.
Icyamamare ku mbuga Nkoranyambaga, Gatete Nyiringabo Ruhumuriza, yabajije impamvu u Rwanda rutarega igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(DRC) rukomeza kuvuga amagambo asesereza, ndetse ashobora gukurura urwango ruganisha kuri Jenoside muri aka karere.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe yahishuye ukuntu, mbere yo gusinya amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), babanje kwiyambaza Imana kugira ngo ayo masezerano azashyirwe mu bikorwa.
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ikomeje kuba urubuga ruhuza abaturage n’abayobozi, aho baganira ku iterambere ry’Igihugu; aho rigenda neza, aho ribangamiwe, n’inkomyi ituma intambwe u Rwanda rwateye idakomeza nk’uko bikwiriye.
Minisitiri w’Imali n’Igenamigambi, Yusouf Murangwa, yavuze ko u Rwanda rukora ibintu byinshi byiza, ariko ko hari ibintu bine rudakora bituma rutihuta mu iterambere uko bigomba.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko Akarere ka Gicumbi kadafite ubukene bukabije ugereranyije n’ikigero buriho ku rwego rw’Igihugu, ariko kakaba kari hejuru mu igwingira, aho riri kuri 40%.
Mushimiyimana Marie Rose witabiriye Umushyikirano w’Igihugu aturutse mu Karere ka Ruhango yabajije uko ubukungu bw’Igihugu buhuzwa n’izamuka ry’ibiciro ku masoko.
Niyishobora Kamo Faustin, umwe mu batunganyije amazi y’uruganda rwa Nzove yabwiye abitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ko yishimira kuba abatuye mu Mujyi wa Kigali babasha kubona amazi meza ku kigero cya 87%.
Niyotwagira Jean Damascene, umworozi uhagarariye ihuriro ry’aborozi b’inka zitanga umukamo mu Karere ka Ngoma, yabwiye Perezida Paul Kagame, ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi nta nka n’imwe yari afite kandi ko nta n’ikintu na kimwe yari afite, ariko ubu akaba atunze ku buryo agemura Litiro 100 z’amata ku munsi.
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yagaragarije abitabiriye Inama y’Umushyikirano ya 20, uko u Rwanda ruhagaze mu nzego zitandukanye na gahunda cyangwa ingamba zihari zo gukomeza kuzamura iterambere ry’Igihugu mu gihe kizaza.
Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yabwiye abitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yateranye kuri uyu wa Kane tariki 5 Gashyantare 2026 ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 8,9%.
Mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano, abayobozi mu nzego zitandukanye bagaragaje aho igihugu kigeze mu iterambere, harimo n’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yavuze ko mu butaka bw’u Rwanda buhingwa, 50% ari ubutaka busharira, ariko abaturage batuye i Nyaruguru na Nyamagabe, ngo bamaze kumva ko imiyoborere myiza ari yo y’ingenzi.