Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard, avuga ko muri iki gihe abantu bashobora kuganuzanya bashingiye ku musaruro w’ibyo bakora ibyo ari byo byose kuko umuganura w’abakurambere wagutse.
Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) yasabye Abanyarwanda kuganura birinda Covid-19, aho gusangira umutsima w’amasaka n’uburo, ibigori n’amarwa bisimbuzwa kohererezanya ubutumwa n’amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Buri wa Gatanu w’icyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa munani, u Rwanda rwizihiza umunsi mukuru w’Umuganura. Umuganura, ni umunsi w’ubusabane aho imiryango ihura igasangira, bishimira ibyiza byagezweho ari nako hafatwa ingamba zo kuzagera kuri byinshi umwaka ukurikiyeho.