U Rwanda ruzifashishwa mu gusakaza internet yihuta ya 4G mu karere ruherereyemo, kuko ruri ku isonga mu gukoresha internete ya 4G aho imaze kugezwa kuri 95% by’igihugu cyose.
Umukobwa witwa Salissou Hassane Latifa w’imyaka 23 wo mu gihugu cya Niger ni we wegukanye irushanwa rya Ms Geek Africa 2018.
Minisiteri y’ikoranabuhanga (MiTEC) n’ikompanyi y’ikoranabuhanga Swift-Xi yo mu gihugu cy’u Buyapani, basinyanye amasezerano y’ubufatanye azafasha mu gukemura bimwe mu bibazo by’imibereho y’abaturage mu Rwanda.
Umuyobozi w’umuryango Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni, arasaba urubyiruko gufata iya mbere bagira uruhare mu gushaka ibisubizo by’ibibazo birwugarije.
Perezida Paul Kagame asanga Abanyafurika badakwiye guhora bishyiramo ko inkunga z’imishinga ikomeye kuri uyu mugabane zikwiye guturuka hanze gusa.
Uruganda rw’Abadage VolksWagen (VW) rukora imodoka ngo ruzatangira guteranyiriza imodoka za rwo mu Rwanda muri Kamena aho kuba mu mpera za Gicurasi nk’uko byari byitezwe.
Perezida Paul Kagame yemeza ko ikoranabuhanga ari ryo rizafasha ibihugu bya Afurika kwihuza ariko bikazagerwaho leta zibigize nizigira ubushake muri politiki bwo gusakaza ikoranabuhanga kuri bose.
Perezida Paul Kagame avuga ko imiterere ya Afurika ikeneye ko abayituye bakoresha umurongo mugari wa Internet uzwi nka Broadband, kugira ngo babashe guhangana n’ibibazo bidindiza iterambere ry’umugabane.
Kigali ikomeje kwigaragaza nk’ihuriro rikomeye ry’abantu batandukanye muri Afurika no ku isi muri iki kinyejana cya 21.