Kuva ku Cyumweru tariki 23 Gashyantare 2020 kugeza ku Cyumweru tariki 01 Werurwe 2020 mu Rwanda habaye isiganwa rizenguruka igihugu ryitabirwa n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga baturutse hirya no hino ku isi, benshi bashima imigendekere yaryo.
Urubyiruko rwo mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Musanze ruremeza ko n’ubwo ako gace ariko gakize ku bakinnyi benshi muri Tour du Rwanda, ko hakiri urubyiruko rwinshi rufite impano mu mikino y’amagare bitewe no kubura amikoro.
Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko uretse kuba bakunda kwihera ijisho irushanwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka igihugu (Tour du Rwanda) ngo rinabasigira agatubutse.
Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi Amina Layana, mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda, yemeje ko u Rwanda rufite amahirwe menshi yo kwakira irushanwa ry’umukino w’amagare ku rwego rw’isi rizaba mu mwaka wa 2025.
Agace ka gatandatu k’isiganwa rizenguruka igihugu kavaga i Musanze mu Majyaruguru kerekeza i Muhanga mu Majyepfo kegukanywe n’Umunya-Colombia RESTREPO VALENCIA Jhonatan.
Umunya-Colombia RESTREPO VALENCIA Jhonatan wegukanye agace ka gatatu k’isiganwa rizenguruka igihugu kavaga i Huye mu Majyepfo kerekeza i Rusizi mu Burengerazuba tariki 25 Gashyantare 2020, akoze amateka, yongera kwegukana akandi gace kava i Rubavu kerekeza i (...)
Isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda, ku wa gatatu tariki 26 Gashyantare 2020 ryakomereje mu Ntara y’Iburengerazuba ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.
Abanyehuye bafite inzu zicumbikira abagenzi n’uburiro, bavuga ko igihe cyose habaye amasiganwa y’amagare atuma abayitabiriye baharara, babona icyashara gishimishije ugereranyije n’uko bisanzwe.
Ku wa gatanu tariki ya 28 Gashyantare 2020 mu Karere ka Burera hazaba isiganwa ry’Umunsi umwe ryiswe "Rugezi Cycling Tournament."
Umuhanda Huye - Rusizi ni umuhanda agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda kanyuzemo. Uyu muhanda ukaba urangwa n’uduce twinshi dutohagiye kuburyo abitabiriye iri rushanwa banaboneyeho akanya ko kubona ibyiza bitatse u Rwanda.
Agace ka gatatu k’isiganwa rizenguruka igihugu kavaga i Huye mu Majyepfo kerekeza i Rusizi mu Burengerazuba kegukanywe n’Umunya-Colombia RESTREPO VALENCIA Jhonatan.
Isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu (Tour du Rwanda), ku wa mbere tariki 24 Gashyantare 2020 ryakomereje mu muhanda Kigali – Huye.
Nyuma yo kureba agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2020 kegukanywe n’umusore Fedorov ukinira ikipe ya Vino-Astana Motors, turebye kandi uko abakinnyi basanzwe bitwara aho bakinira, twabakusanyirije byinshi ku basore bafite ibigwi mu kunyonga igare kakahava, bakoresha imbaraga, ubwenge no gucungana (...)
Umurusiya Yevgeniy Fedorov ukinira ikipe ya Vino-Astana Motors, yo muri Kazakistan, ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2020, kavuye mu Mujyi wa Kigali kerekeza mu Karere ka rwamagana, abasiganwa basoreza ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali.
Uwitwa Benoit Munyankindi wabaye muri Komite y’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), arahamagarira abifuza gucuruza ibintu byabo kubishyira hafi, kuko amarushanwa ngarukamwaka ya Tour du Rwanda yegereje.
Mu Rwanda hari abantu bafite amazina yagiye yamamara biturutse ku kwitabira isiganwa rya Tour du Rwanda. Ni isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu na ryo rimaze kwamamara ku rwego mpuzamahanga.
Mu gihe mu Rwanda imyiteguro y’isiganwa rizenguruka igihugu irimbanyije, abategereje iri siganwa ntibazaryoherwa no kwihera ijisho abatwara amagare gusa, ahubwo hateguwe n’abahanzi bazatuma iri siganwa rirushaho kuryoha, dore ko bazasusurutsa abantu mu bice bitandukanye byo hirya no hino mu (...)
Harabura iminsi itatu gusa, kugira ngo Tour du Rwanda 2020 itangire. Ni isiganwa mpuzamahanga ry’amagare ribera mu Rwanda, kuri iyi nshuro rikazaba riba ku nshuro ya 12. Kuri iyi nshuro rizaba rishimishije cyane, aho abazaryitabira bazagira umwanya wo kureba ubwiza bw’u Rwanda, mu nzira (etapes) umunani abasiganwa (...)