Abagore bari mu buhinzi baragirwa inama yo gukoresha uburyo bugezweho butuma bagera ku musaruro mwinshi, bashingiye ku kwitinyuka bakegera ibigo by’imari bagahabwa inama n’inguzanyo, kugira ngo ibyo bakora babibyaze inyungu nyinshi.
Ahashyizwe Car Free Zone hazwi nko ku Gisimenti i Remera mu Mujyi wa Kigali, hajyaga hahurira abidagadura muri weekend ntihari haherutse kubera ibitaramo, igisoza Tour du Rwanda 2024 kikaba cyongeye kuhasusurutsa.
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024, Madamu Jeannette Kagame yongeye kwitabira ibirori by’iserukiramuco rya Kigali Triennial rimaze iminsi ribera i Kigali mu Rwanda.
Iserukiramuco Kigali Triennial ryanyuze abagenda n’abatuye mu Biryogo, i Nyamirambo, aho ryabereye muri Car FreeZone hazwi nko ku Marangi, bakaba basusurukijwe n’abahanzi batandukanye.
Abahinzi bo mu Ntara y’Amajyepfo basabwe kwitabira uburyo bugamije kubafasha kuzamura umusaruro, bakabasha kwihaza mu biribwa no gusagurira isoko bakiteza imbere.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2024, Madamu Jeannette Kagame yitabiriye iserukiramuco ryiswe Kigali Triennial, ryatangijwe n’ikinamico yitwa ‘Gamblers’ yanditswe n’Umunyarwanda Rugamba Dorcy uyobora Rwanda Arts Initiative, ni umukino wakinnyemo Ntarindwa Diogene uzwi nka Atome, Aimé Christian Eboua, (...)
Irushanwa rya ‘Rwanda Gospel Stars Live 2024’ ryagarukanye umwihariko, aho rigiye kuzenguruka Igihugu hatoranywa abanyempano bashya, mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi cyane nka Meddy, uri mu bahanzi bakomeye b’Abanyawanda, umwanzuro aherutse gutangaza yafashe wo kwiyegurira umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel), akomeje kuwushyira mu bikorwa, aho yasohoye indirimbo yise ‘Niyo Ndirimbo’.
Mu kiganiro na Kigali Today, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko Abarundi bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahungiye mu Burundi ariko ntibaroherezwa mu Rwanda cyangwa ngo bagezwe imbere y’ubutabera kandi haratanzwe dosiye zabo.
Umuhanzi Israel Mbonyicyambu uzwi cyane nka Mbonyi yongeye kwandika amateka yo kuzuza inzu y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena mu gitaramo cya Noheli yise ‘Icyambu Live Concert II’.
Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda ruratangaza ko rufite intego yo kuba Urugaga rwihagije mu bushobozi bwo kwikemurira ibibazo ndetse bikanarubashisha kuba umufatanyabikorwa mwiza wa Leta aho kuyitegera amaboko ruyaka ubushobozi bw’amafaranga abarurimo bakenera.
Ni igitaramo cyateguwe n’inama ihuza urubyiruko izwi nka ‘Youth Convention’ yaberaga muri Canada guhera tariki 25 kugeza tariki 26 Ugushyingo 2023. Ni igitaramo cyatumiwemo abahanzi harimo nka The Ben, Massamba Intore ,Kenny Sol n’abandi.
Nyuma y’igihe ababyeyi bo mu Kagari ka Ruyenzi mu Murenge wa Mareba ho muri Bugesera bagaragaza imbogamizi zo kutagira urugo mbonezamikurire rubegereye, ubu barishimira ko urugo rwamaze kuboneka, rukaba rugiye gufasha abana babo mu mikurire.
Ku nshuro ya munani ibihembo ngaruka mwaka bizwi nka Service Excellence Awards byatanzwe, bikaba ari ibihembo by’indashyikirwa bihabwa ibigo bya Leta n’ibyigenga, bikora ubucuruzi bw’ibintu na serivisi zitandukanye ku babigana.
Abiganjemo urubyiruko rufite ubumuga bwo kutabona rukorera mu kigo cya Seeing Hands Rwanda, bavuga ko umwuga wo gukora massage barimo bawukora neza, ukaba ubarinda guheranwa n’ubwigunge ndetse ukanabafasha kwiteza imbere mu bukungu.
Umuhanzi Platini P na Kirenga Gad, bakoze indirimbo bise ‘Ijana ku Ijana’, ikangurira urubyiruko kwigira kuri Perezida Kagame, rukurikije ubutwari bwe, rugakora ibibereye Umunyarwanda.
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Christian Irimbere, ku Cyumweru tariki 10 Nzeri 2023, yakoze igitaramo cye cya mbere nk’umuhanzi wigenga, nyuma y’imyaka irindwi amaze akora umuziki.
Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bahawe ibihembo batsindiye muri Rwanda Gospel Star Live, nyuma y’umwaka n’igice babitegereje.
Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Christian Irimbere, yiyambaje ibyamamare mu kuramya Alexis Dusabe na Tuyiringire Arsène [Tuyi], mu gitaramo gikomeye agiye gukorera i Kigali.
Ibirori bijyanye n’ibihembo bya Trace Awards & Festival bigiye gutangirwa mu Rwanda ku nshuro ya mbere, bizahuriramo ibyamamare bitandukanye ku Isi yose.
Mugisha Felix, akaba ari murumuna w’umuhanzi TMC wahoze muri Dream Boys, yatangiye umuziki ku mugaragaro afata n’izina rya Mulix, ahita anashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Stress Free’.
Mu muganda wo gusoza ukwezi kwa Nyakanga, hatangijwe ibikorwa byo kubaka irerero rusange rya Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge rizakira abana 240, bikaba biteganyijwe ko rizaba ryuzuye mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka.
Abakoze b’uruganda rwa Rubaya Tea Factory ruherereye mu Murenge wa Muhanda mu Karere ka Ngororero, ku wa Kane tariki 15 Kamena 2023, bibutse abari abakozi b’urwo ruganda n’abandi bari baruhungiyemo, ariko barahicirwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Siporo rusange (Car Free Day) yo kuri iki Cyumweru tariki 4 Kamena 2023, yitabiriwe n’abantu benshi ikaba iri no mu rwego rw’ubukangurambaga mu kurwanya ihumana rikomoka ku bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa rimwe bikajugunywa.
Maître Sinzi Tharcisse uzwiho ubuhanga mu mukino njyarugamba wa Karate, yasabye Abakarateka kurangwa n’Ubumwe n’Urukundo, abibutsa ko ari cyo cyabuze mu Banyarwanda kuva kera, bigahembera ivangura n’amacakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abanyeshuri biga muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (CUR), bahamya ko kumenya amateka ya Jenoside bizabafasha kurwanya ingengabitekerezo yayo, ahanini bifashishije imbuga nkoranyambaga, kuko ari naho ikunze kugaragarira.
Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 30 Mata 2023, habaye umuhango wo gutanga ku nshuro ya gatatu ibihembo bya ‘The Choice Awards’, mu rwego rwo guteza imbere uruhando rw’imyidagaduro, Bruce Melodie atwara ibihembo bibiri birimo icy’Umuhanzi w’umwaka mu Rwanda.
Hari bamwe mu rubyiruko bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga ko gusobanurirwa amateka yayo biciye mu gusura inzibutso, bituma bagira ubumenyi buhagije ku mateka, bityo bagashobora guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, bifashishije imbuga nkoranyambaga.
Umuhanzi w’umuraperi Muheto Bertrand uzwi nka B. They, yasabye ndetse anakwa Keza Nailla bamaze igihe bakundana, ubukwe bwabaye mu ibanga rikomeye.
Igitaramo cy’umuhanzi w’Umunya-Jamaica, Collin Demar Edwards, wamamaye nka Demarco mu muziki wa Reggae na Dancehall, nticyitabiriwe kuko yasaga n’uwaririmbiye intebe zo muri BK Arena.