Umuhanzi Platini P na Kirenga Gad, bakoze indirimbo bise ‘Ijana ku Ijana’, ikangurira urubyiruko kwigira kuri Perezida Kagame, rukurikije ubutwari bwe, rugakora ibibereye Umunyarwanda.
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Christian Irimbere, ku Cyumweru tariki 10 Nzeri 2023, yakoze igitaramo cye cya mbere nk’umuhanzi wigenga, nyuma y’imyaka irindwi amaze akora umuziki.
Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bahawe ibihembo batsindiye muri Rwanda Gospel Star Live, nyuma y’umwaka n’igice babitegereje.
Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Christian Irimbere, yiyambaje ibyamamare mu kuramya Alexis Dusabe na Tuyiringire Arsène [Tuyi], mu gitaramo gikomeye agiye gukorera i Kigali.
Ibirori bijyanye n’ibihembo bya Trace Awards & Festival bigiye gutangirwa mu Rwanda ku nshuro ya mbere, bizahuriramo ibyamamare bitandukanye ku Isi yose.
Mugisha Felix, akaba ari murumuna w’umuhanzi TMC wahoze muri Dream Boys, yatangiye umuziki ku mugaragaro afata n’izina rya Mulix, ahita anashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Stress Free’.
Mu muganda wo gusoza ukwezi kwa Nyakanga, hatangijwe ibikorwa byo kubaka irerero rusange rya Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge rizakira abana 240, bikaba biteganyijwe ko rizaba ryuzuye mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka.
Abakoze b’uruganda rwa Rubaya Tea Factory ruherereye mu Murenge wa Muhanda mu Karere ka Ngororero, ku wa Kane tariki 15 Kamena 2023, bibutse abari abakozi b’urwo ruganda n’abandi bari baruhungiyemo, ariko barahicirwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu (...)
Siporo rusange (Car Free Day) yo kuri iki Cyumweru tariki 4 Kamena 2023, yitabiriwe n’abantu benshi ikaba iri no mu rwego rw’ubukangurambaga mu kurwanya ihumana rikomoka ku bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa rimwe bikajugunywa.
Maître Sinzi Tharcisse uzwiho ubuhanga mu mukino njyarugamba wa Karate, yasabye Abakarateka kurangwa n’Ubumwe n’Urukundo, abibutsa ko ari cyo cyabuze mu Banyarwanda kuva kera, bigahembera ivangura n’amacakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu (...)
Abanyeshuri biga muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (CUR), bahamya ko kumenya amateka ya Jenoside bizabafasha kurwanya ingengabitekerezo yayo, ahanini bifashishije imbuga nkoranyambaga, kuko ari naho ikunze kugaragarira.
Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 30 Mata 2023, habaye umuhango wo gutanga ku nshuro ya gatatu ibihembo bya ‘The Choice Awards’, mu rwego rwo guteza imbere uruhando rw’imyidagaduro, Bruce Melodie atwara ibihembo bibiri birimo icy’Umuhanzi w’umwaka mu Rwanda.
Hari bamwe mu rubyiruko bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga ko gusobanurirwa amateka yayo biciye mu gusura inzibutso, bituma bagira ubumenyi buhagije ku mateka, bityo bagashobora guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, bifashishije imbuga (...)
Umuhanzi w’umuraperi Muheto Bertrand uzwi nka B. They, yasabye ndetse anakwa Keza Nailla bamaze igihe bakundana, ubukwe bwabaye mu ibanga rikomeye.
Igitaramo cy’umuhanzi w’Umunya-Jamaica, Collin Demar Edwards, wamamaye nka Demarco mu muziki wa Reggae na Dancehall, nticyitabiriwe kuko yasaga n’uwaririmbiye intebe zo muri BK Arena.
Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, mu bihe bitandukanye, yafashe abantu batandatu barimo abapolisi bane n’abarimu babiri bo mu mashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga, bakurikiranyweho kwaka no kwakira amafaranga y’abakandida bagamije kubahesha uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, batigeze bagera (...)
Umuhanzi Serge Iyamuremye yakoze ubukwe n’umugore we utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, witwa Uburiza Sandrine.
Mu mpera z’umwaka tumenyereye ko haba ibitaramo byinshi, ariko kuri iyi nshuro igitaramo cyateguwe na East African Promoters ntikitabiriwe nko mu myaka yashize.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Ukuboza 2022, i Nyabugogo ku muhanda werekeza ku Kimisagara, inyubako yafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa mbiri, hahiramo ibikoresho bitari bike, by’amahirwe nta muntu wahagiriye ikibazo.
Umuhanzi Israel Mbonyi yahaye urubyiruko ubutumwa, mu gitaramo yamurikiyemo Alubumu ze ebyiri, cyujuje inyubako imenyereye gukorerwamo ibikorwa by’imyidagaduro ya ‘BK Arena’.
Umuhanzi Kode wamamaye ku izina rya Fayçal, yatunguranye mu gitaramo cyatumiwemo aba DJs ‘Soul Nativez’ bafite izina rikomeye muri Afurika
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Bruce Melodie yagaragaje ifoto ari kumwe n’umugore we bamaze kubyarana abana babiri amwizeza kuzabana na we kugeza mu busaza.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, yasabye abagenerwabikorwa ba Polisi y’u Rwanda guhindura imitekerereze, kuko intwaro yo gutsinda ubukene ari uguhindura uko umuntu atekereza. YabibaSabye ku wa Gatanu tariki 16 Ukuboza 2022, mu muhango wo gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya (...)
Ku wa Gatandatu tariki ya 10 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda yegukanye igihembo cyitwa ‘Public Innovation Award’, mu irushanwa ryiswe Hanga Pitchfest 2022, mu muhango wabereye kuri BK Arena i Remera mu Karere ka Gasabo.
Umushinga wo gutanga serivisi zijyanye n’iby’ubuzima w’ikigo Lifesten Health, ni wo wegukanye igihembo nyamukuru cy’asaga Miliyoni 50 z’Amafaranga y’u Rwanda, mu irushanwa rya Hanga PitchFest rya 2022.
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille yibukije Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwo mu Karere ka Gicumbi ko ejo hazaza h’Igihugu ari bo hashingiyeho, bityo ko rugomba gusigasira ibyagezweho no kubyubakiraho rukagiteza imbere. Yanabibukije ko bagomba kurangwa no gukunda Igihugu ndetse no kugira imyitwarire (...)
Umuhanzi w’Umunya-Nigeria ukunzwe cyane hano ku Mugabane wa Afurika, Joe Boy, yamaze kugera i Kigali, aho azitabira igitaramo cyiswe ‘Kigali Fiesta Live Concert’.
Ku cyicaro cya Minisiteri y’Ubuzima mu Mujyi wa Kigali, tariki 01 Ukuboza 2022, habereye umuhango w’ihererekanyabubassha hagati ya Minisitiri w’Ubuzima ucyuye igihe, Dr. Daniel Ngamije na Dr. Sabin Nsanzimana wamusimbuye.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ugushyingo 2021 Inzozi Lotto ifatanyije na Airtel Rwanda bamuritse uburyo bushya bwo gutega ukoresheje Airtel Money. Iki gikorwa cyabereye ku ishami rya Airtel riherereye Nyabugogo.
Polisi y’u Rwanda yatanze umuburo ku batunze ibinyabiziga batitabira kubikoreshereza isuzuma ry’imiterere (Contrôle technique) imwe mu ntandaro z’impanuka zo mu muhanda ziterwa n’amakosa ya mekanike y’ibinyabiziga.