Rick Warren, umuvugabutumwa ukomeye muri Amerika akaba n’inshuti ikomeye y’u Rwanda, yasabye urubyiruko rw’Abanyarwanda batuye mu mahanga kurushaho kugira uruhare rufatika mu guteza imbere Igihugu cyabo, no kugira umutima wo kukirwanirira.
Ku munsi wa mbere wa Rwanda Day i Washington D.C, tariki 2 Gashyantare 2024, ba rwiyemezamirimo, abayobozi mu rwego rw’imari n’abashoramari bahuriye mu Nama yiga ku Bukungu, yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB).
“Rwanda Day ni umunsi ukomeye kuri twe. Nk’Abanyarwanda batuye mu mahanga, abahiga cyangwa abikorera , Rwanda Day ni umwanya mwiza wo guhura n’Umukuru w’Igihugu twitoreye, kuko aba yadushakiye umwanya nk’intara ya 6. Muri Rwanda Day, duhura na bagenzi bacu baturutse mu Rwanda, abandi Banyarwanda batuye mu bihugu by’ino, (…)
Mu mpera z’iki cyumweru, Abanyarwanda benshi by’umwihariko ababa mu mahanga baraba bahanze amaso i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahagiye kubera Rwanda Day.
Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi ku izina rya The Ben muri muzika Nyarwanda, yamaze kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ari mu bahanzi bazasusurutsa abazitabira #RwandaDay igiye kuba ku nshuro ya 10.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda (MINAFFET), yatangaje ko ibirori byiswe Rwanda Day, byo guhurira mu mahanga kw’Abanyarwanda n’Umukuru w’Igihugu byongeye gusubukurwa, bikaba bigiye kubera i Washington muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA), ku matariki ya 02-03 Gashyantare 2024.