Mu mwaka wa 1922 nibwo Gishara Elevanie yavukiye mu Karere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda. Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Gishara yemeza ko ku ngoma y’Umwami Yuhi Musinga wategetse u Rwanda ahagana mu mwaka wa 1896 kugeza mu 1931 yari azi ubwenge, ubuzima Abanyarwanda babayemo mu nzara za (...)
Mugisha Benjamin uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka The Ben, yambitse impeta umukunzi we Uwicyeza Pamella.
Umuhanzi mpuzamahanga ufite inkomoko mu Rwanda, Stromae, nyuma y’imyaka igera kuri 6 adasohora indirimbo yongeye kubwira abakunzi be ko agihari.
Umuhanzi Mako Nikoshwa ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe n’abatari bake mu bihe bishize bitewe ahanini n’ubutumwa buba mu bihangano bye. Bimwe muri byo ni nk’indirimbo Agaseko, Umutima waraye Umpondagura, Nkunda Kuragira n’izindi zitandukanye.
Ni kenshi abakuru bakunze gutunga urutoki abakiri bato mu kwangiza ururimi, by’umwihariko abahanzi bakurikirwa na benshi biganjemo abakiri bato n’urubyiruko.
Akarere ka Gasabo binyuze mu Nteko rusange z’abaturage, batangije ukwezi ko gukunda igihugu ndetse n’ubukangurambaga bugamije kurandura icyorezo cya Covid-19.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyikirije u Rwanda Oswald Rurangwa wakatiwe n’inkiko za Gacaca igifungo cy’imyaka 30 adahari mu mwaka wa 2008.
I Hollywood muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni ubutaka bufite ubuso bw’ibirometero bigera kuri 79 akaba ari ryo zingiro ry’ibikorwa by’imyidagaduro muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Iki gice kibarizwamo inganda zitunganya amafilime atunze abatari bake muri iki gihugu.
Ku itariki 28 Ukuboza 1993 nibwo Umuryango FPR Inkotanyi wohereje abanyapolitike bawo i Kigali baza baherekejwe n’ingabo zabo za Batayo ya gatatu y’abasirikare 600 zaje kubarindira umutekano hagamijwe gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Arusha muri Tanzania na Leta yayoborwaga na Habyarimana.
Ubukwe ni itangiriro ryo kubaho k’umuryango aho imiryango ibiri yashimanaga maze ikemeranya guhana inka n’abageni umuryango w’umuhungu ukajya gufata irembo, ukazageza igihe ukajya gusaba umugeni ndetse nyuma yaho hakabaho gutanga inkwano nk’ishimwe ry’umuryango wabarereye umukazana uje kwagura undi muryango maze u Rwanda (...)
Impuguke mu by’imodoka unazikoraho ubushakashatsi, Nikobisanzwe André Gromyko wamenyekanye cyane ubwo yakoraga umwuga w’itangazamakuru, yagiranye ikiganiro na Kigali Today.
Abafana b’ikipe ya Arsenal mu Rwanda batashye ku mugaragaro umuriro w’amashanyarazi bagejeje ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Mudugudu wa Nyentanga, Akagari ka Kigeme, Umurenge wa Gasaka, Akarere ka Nyamagabe.
Polisi mpuzamahanga (Interpol), ishami ryo mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Nzeri 2021, ryashyikirije Interpol yo muri Afurika y’Epfo imodoka ikururwa (Romoroki), yibwe umunyemari wo muri icyo guhugu witwa Andre Hannekom.
Uduce twa Biryogo na Rwampara mu Mujyi wa Kigali turimo kubakwamo imihanda ya kaburimbo mu makaritsiye mu rwego rwo koroshya ubuhahirane n’imigenderanire. Ni ibikorwa byiza byishimiwe cyane cyane n’abaturiye iyi mihanda. Muri aka gace kandi haravugururwa amazu yo kubamo n’ay’ubucuruzi kugira ngo iterambere ry’ibikorwa (...)