Ubushinjacyaha buvuga ko Paul Rusesabagina yemeye ko umutwe yari ayoboye wa MRCD-FLN wakoze ibyaha by’iterabwoba byaguyemo abantu icyenda anabisabira imbabazi.
Mu gihe ubuhamya n’ibimenyetso bishinja bikomeje kuboneka ari byinshi mu rubanza rw’abayobozi 22 n’abayoboke b’umutwe w’iterabwoba wa FLN, ibitangazamakuru byo mu bihugu byateye imbere biracyatsimbaraye mu rugamba rwo kwikoma u Rwanda.
Ubushinjacyaha burashinja Paul Rusesabagina ibyaha icyenda birimo kuba mu mutwe w’Iterabwoba no gutera inkunga iterabwoba. Iki cyaha yacyemereye urukiko rw’ibanze ubwo yaburanaga ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, aho yavuze ko ubwe yatanze ibihumbi makumyabiri (20,000) by’ama Euro kandi akaba buri kwezi yari afite ayo yatangaga (...)
Umunyamerikakazi Dr Michelle Martin wa Kaminuza ya DePaul yo muri Chicago muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko umuryango witwa Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation utari ugamije ibikorwa by’ubugiraneza ahubwo wari ugamije guhirika ubutegetsi bw’u (...)
Paul Rusesabagina ukurikiranwe n’ubutabera bw’u Rwanda ku byaha bifitanye isano no guhungabanya umutekano w’u Rwanda yikuye mu rubanza ku wa Gatanu tariki 12 Werurwe nyuma yo kuvuga ko uburenganzira bwe butarimo kubahirizwa.
Rusesabagina Paul yavuze ko kuba yimwe uburenganzira yemererwa n’amategeko bwo gutegura dosiye, abona nta butabera ateze kubona mu rukiko rurimo kumuburanisha, bityo akaba yatangaje ko yikuye mu rubanza, akaba ahagaritse kuburana.
Rusesabagina Paul n’abamwunganira barasaba urukiko ko bahabwa amezi nibura atandatu (6) kugira ngo babashe kwiga dosiye no kuyumva neza, mbere yo kuyiburana mu mizi.
Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rusubitse urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be, kubera ibura rya bamwe mu bunganizi mu mategeko, rubategeka ko baboneka mu iburanisha ry’ejo.
Ubushinjacyaha n’umwunganizi wa Nsabimana Callixte barasaba urukiko gufatira ibihano umwunganizi wa Paul Rusesabagina kubera gushaka gutinza urubanza nkana.
None ku wa Gatatu tariki ya 10 Werurwe 2021, Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya mipaka, rwemeje ko Paul Rusesabagina akomeza kuburana afunze.
Umuvugabutumwa Niyomwungere Constantin yahishuye uko yamenyanye na Paul Rusesabagina n’uko yacuze umugambi watumye afatirwa i Kigali n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Werurwe 2021 nibwo hari hategerejwe kumvwa inzitizi zitangwa na Paul Rusesabagina zituma adashobora kuburana mu mizi. Ni urubanza ruri kuburanishwa n’urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka (...)
Umuvugabutumwa Niyomwungere Constantin yavuze ko kuzana Rusesabagina Paul mu Rwanda yabitewe n’agahinda yatewe n’intimba y’abana b’impfubyi ndetse n’abapfakazi kubera ingaruka z’ibitero by’umutwe w’iterabwoba Rusesabagina yayoboraga.
Nyuma y’uko Urukiko Rukuru rwanze gukuraho icyemezo gifunga Paul Rusesabagina kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Werurwe 2021, we yakomeje avuga ko yashimuswe akazanwa mu Rwanda binyuranyije n’amategeko.
Urukiko Rukuru ruburanisha urubanza rwa Rusesabagina Paul n’abo bareganwa, ku wa Mbere tariki ya 01 Werurwe 2021 rwasuye gereza ya Mageragere aho afungiye rumusabira kongererwa amasaha yo gutegura urubanza rwe ndetse agahabwa na mudasobwa.
Urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo baregwa hamwe rwakomeje kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Werurwe 2021, Rusesabagina akaba yasabye guhabwa igihe cyo kwitegura kuburana.
Paul Rusesabagina umaze amezi arenga atanu abwira inkiko ko atari Umunyarwanda kuko ngo yahunze igihugu muri 1996 agatanga n’ibimuranga by’u Rwanda agafata iby’u Bubiligi, arimo kuvuguruzwa n’inyandiko zasohotse mu bitangazamakuru.
Minisiteri y’Ubutabera(MINIJUST) yamaganye amakuru yatangajwe na televiziyo y’Abarabu (Al Jazeera) ajyanye n’ikiganiro Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yagiranye n’abajyanama be ku ifatwa rya Paul Rusesabagina.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Gashyantare 2021, Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwanzuye ko ruzasubukurwa urubanza rwa Paul Rusesabagina ku wa Gatanu tariki ya 05 Werurwe 2021.
Paul Rusesabagina n’abamwunganira barasaba urukiko igihe cyo gutegura urubanza kuko ngo hari inzitizi ikomeye batari bateguye kuko batari baramenya umwanzuro w’Urukiko ku iburabubasha.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Gashyantare 2021, Urukiko rukuru rwanzuye ko rufite ububasha bwo kuburanisha Paul Rusesabagina, wari waravuze ko nta Rukiko rwo mu Rwanda rwamuburanisha kuko ngo atari Umunyarwanda.
Senateri Uwizeyimana Evode avuga ko kuba Rusesabagina Paul yihakana ubwenegihugu bw’inkomoko (Ubunyarwanda) ntacyo byamufasha ku byaha akurikiranyweho kuko atigeze abwamburwa cyangwa ngo asabe kubutakaza.
Ni urubanza rwatangiye saa tatu za mu gitondo zo kuri uyu wa 17 Gashyantare 2021 abaregwa bari mu cyumba cy’urukiko rw’Ikirenga, hamwe n’inteko y’urugereko rw’Urukiko rukuru ruburanisha imanza mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka.
Uwari umuvugizi wa FLN, Nsabimana Callixte (Sankara) yavuze ko yatewe isoni n’amagambo ya Paul Rusesabagina bakoranaga wayoboraga impuzamashyaka MRCD wihakanye Ubunyarwanda.
Nyuma yo kugaragaza inzitizi mu mwirondoro ko Rusesabagina uvuga ko atari Umunyarwanda ahubwo ko ari Umubiligi ukwiye gukurikiranwa n’Inkiko zo mu Bubiligi, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Rusesabagina yigiza nkana.
Paul Rusesabagina wayoboye impuzamashyaka MRCD irwanya u Rwanda ifite umutwe witwa FLN, yatangiye kuburana kuri uyu wa gatatu mu rubanza rumwe na bamwe mu bari abarwanyi 17 b’uwo mutwe, abari abavugizi ba FLN babiri, abaturage 84 baregera indishyi bahagarariwe n’abanyamategeko batatu, ndetse n’itsinda ry’abashinjacyaha (...)
Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha birimo no gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda n’ibyaha by’ubwicanyi, ubwo yari umuyobozi w’impuzamashyaka (MLCD) yongeye kuvuga ko atari Umunyarwanda, ashimangira ko ari Umubiligi.
Urubanza rwa Paul Rusesabagina rwamaze guhuzwa n’urwa Callixte Nsabimana, Herman Nsengimana n’abandi barwanyi 17 bahoze mu mutwe wa MRCD-FLN, rukaba rutangira kuburanishirizwa mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gashyantare (...)