Isomwa ry’urubanza rwa Maj Habib Mudathiru na bagenzi be 31 rirakomeje mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare(i Kanombe), aho ategereje icyemezo cyo gukatirwa igifungo cyangwa kurekurwa mu gihe yaba nta byaha bimuhamye.
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare kuri uyu wa Kane tariki 25 Werurwe 2021 rurafata umwanzuro ku rubanza ruregwamo Maj Habib Mudathiru na bagenzi be 31, nyuma y’umwaka urenga rwari rumaze ruburanishwa.
Kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2020, urukiko rukuru rwa gisirikare rwakomeje iburanisha mu rubanza rurimo abantu 32 baregwa icyaha cyo kurema no kujya mu mutwe w’iterabwoba witwara gisirikare, ugambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rukomeje kumva ubwiregure bw’abashinjwa kujya mu mitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare cyangwa kurema imitwe nk’iyo itemewe irimo FLN na P5 ikuriwe n’umutwe wa RNC, yose igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda no kugirira nabi ubutegetsi buriho.
Bamwe mu barwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa RNC bongeye kwisobanura imbere y’urukiko rwa Gisirikare i Kigali, 11 muri bo bakaba ari bo bireguye ku cyaha cyo kujya mu mutwe w’iterabwoba witwara gisirikare, aho bose batunze urutoki Maj (Rtd) Habib Mudathiru wari umuyobozi wabo, nk’uwahamya ko bajyanywe muri uwo mutwe ku gahato.
Abasirikare b’u Rwanda(RDF) baregwa hamwe n’abagize imitwe y’Iterabwoba y’amashyaka yiyise P5 arangajwe imbere na RNC, bose uko ari 33 bemerewe kuzaburana mu kwezi gutaha nk’uko bari basabye igihe gihagije cyo gusoma bitonze dosiye z’ibyaha baregwa.
Urukiko rukuru rwa gisirikare rwatangiye kumenyesha abasirikare batanu bo mu ngabo z’u Rwanda ibyaha byo gutoroka bakajya kwifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa RNC ukuriwe na Kayumba Nyamwasa, ndetse na FLN ya Nsabimana Callixte wiyitaga Major Sankara.
Urukiko rukuru rwa gisirikare ruri i Kanombe rwatangiye kuburanisha urubanza ruregwamo Rtd Maj Habib Mudathiru wari mu mutwe w’iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa (RNC) na bagenzi be 24, ariko hajemo n’abari bakiri mu gisirikare cy’u Rwanda baregwa gukorana na bo.
Urubanza ruregwamo Maj Habib Mudathiru wayoboraga umutwe w’Ihuriro ry’amashyaka arwanya u Rwanda (P5) hamwe na bagenzi be 24, ndetse n’abasirikare bari basanzwe mu ngabo z’u Rwanda(RDF), rwatangiye kuburanishwa mu mizi kuri uyu wa mbere.
Urukiko rwa gisirikare ruri i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, nyuma yo gusuzuma ubwiregure bw’abaregwa, rutegetse ko bafungwa mu gihe cy’ukwezi, kubera ko rutinya ko batoroka ubutabera.
Mu rukiko rwa gisirikare i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa kabiri tariki 22 Ukwakira 2019 hasubukuwe urubanza rw’abantu 25 baregwa gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa RNC (Rwanda National Congress).
Urubanza rw’abantu 25 baregwa gukorana n’umutwe wa RNC rwasubukuwe kuri uyu wa mbere tariki 21 Ukwakira 2019.
Maj (Rtd) Habib Mudathiru uri mu itsinda ry’abantu 25 bakekwaho gukorana n’umutwe wa RNC yemeye ibyaha byose aregwa, mu gihe abo bareganwa 24 babwiye urukiko ko hari ibyaha bemera n’ibyo batemera.
Kuri uyu wa 14 Ukwakira 2019, urukiko rwa gisirikare ruri i Nyamirambo rwasubukuye urubanza rw’abantu 25 bakekwaho gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa RNC, aho haburanwa ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, ubushize rukaba rwari rwasubitswe kubera ko abaregwa batari bafite abunganizi.
Urubanza rw’abantu 25 bakekwaho gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa RNC rwari rwakomeje mu rukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, urukiko rutangira rubabaza niba biteguye kwiburanira.
Abantu 25 bakekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba cyane cyane uwa RNC, kuri uyu wa gatatu 02 Ukwakira 2019 bagejejwe mu rukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo.