Ku munsi wa nyuma w’amahugurwa y’abanyamakuru, yaberaga mu karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, bigishijwe uko bategura neza inkuru zijyanye n’ngengo y’imari ya Leta.
Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru bitabiriye amahugurwa ku ngengo y’imari ya Leta, kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Gicurasi 2026, Peter Karinganire, impuguke mu bukungu, yabibukije ko uko Pasiteri cyangwa Bishop aba agomba kuba azi Bibiliya, ari nako abanyamakuru bakwiye kuba bumva neza, intego z’Igihugu by’umwihariko Icyerekezo (…)
Mu ijoro rya tariki 10 ukuboza, muri Leta ya Rakhine, agace kari mu maboko y’umutwe w’abarwanyi wa Arakan Army, urwanya ubutegetsi bw’igihugu cya Myanmar, abantu 34 bapfuye abandi barakomereka nyuma yuko indege z’intambara z’ingabo za Myanmar zigabye ibitero ku bitaro biri mu gace kigaruriwe n’uwo mutwe.
Koreya y’Epfo yatangaje ko yamaze gusaba ibisobanuro aba Diplomate b’u Bushinwa n’u Burusiya bashinzwe ingabo bakorera i Seoul muri Koreya y’Epfo, nyuma y’uko indege z’intambara z’ibyo bihugu zivogereye agace iki gihugu gicungiramo umutekano wo mu kirere cyacyo, ku wa Kabiri tariki 9 Ukuboza 2025.
Iyi raporo yiswe Global Environment Outlook yamuritswe mu kwezi k’Ukwakira 2025 nyuma y’imyaka itandatu itegurwa, ihuza ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe, ihindagurika ry’ubuzima bwa muntu, ndetse n’ihumana ry’ikirere, byose bishingiye ku bikorwa bya muntu bidahwitse, cyane cyane mu bihugu bikize no mu bikiri mu nzira (…)
Mu kwizihiza imyaka 30 imaze ikora ibikorwa bitandukanye byubaka abantu binyuze mu ndirimbo n’ibitaramo, abagize Ambassadors of Christ Choir, kuri uyu wa Gatanu tariki 5 ukuboza 2025, bateye ibiti bisaga 1,600 mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rusororo, mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.