Abaturage bari bafite ubutaka bwarenzweho n’amahindure yarutswe n’ikirunga cya Nyiragongo, bavuga ko babayeho nabi, kuko aho bakuraga imibereho bahabuze, kandi n’inkunga bijejwe mu gutabara abangirijwe n’ibirunga ngo ntayo bahawe.
Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bwasabye abaturage bari barahunze iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo gusubira aho bari batuye, cyakora busaba abari batuye ahangijwe n’iruka ry’ibirunga gutegereza gushakirwa ahandi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buratangaza ko imiryango 2504 imaze guhabwa ubutabazi bw’ibiribwa n’ibikoresho by’ibanze nyuma yo kwangirizwa n’imitingito.
Ibitaro bya Gisenyi byongeye kwakira ababigana bose nyuma y’icyumweru byari byarimuriye serivisi ahandi kubera imitingito yakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, ikangiza inyubako z’ibyo bitaro.
Amazi y’amashyuza aboneka mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu yongeye kugaruka nyuma y’icyumweru yari amaze yaraburiwe irengero bitewe n’imitingito yazahaje aho yari ari.
Ubuyobozi bw’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) batangaje ko basigaranye impunzi z’Abanyekongo bahunze iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo zibarirwa mu 1300, mu gihe abandi basabye gusubira mu gihugu cyabo.
Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) cyatangaje ko ikiyaga cya Kivu kitahungabanyijwe n’iruka rya Nyiragongo, ibi kikaba kibitangaje cyifashishije ubugenzuzi bwakozwe n’ishami ryacyo rikorera mu Karere ka Rubavu rishinzwe kugenzura ubudahungabana bw’ikiyaga cya Kivu rizwi nka "Lake Kivu Monitoring Program".
Abaturage ibihumbi mu Karere ka Rubavu bakomeje kurara mu mahema, abandi bakarara mu bibanza by’inzu zabo zangijwe n’imitingito kuva tariki ya 23 Gicurasi 2021, bakifuza kuvanwa muri ubwo buzima kuko imbeho ibarembeje.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, atangaza ko bifuza ko ibikorwa byose mu mujyi wa Gisenyi ku wa mbere tariki 31 Gicurasi 2021 bizasubukura, agahamagarira ba nyiri ibyo bikorwa gufungura bagakora kuko hagarutse ituze.
Amazi y’amashyuza asanzwe aboneka mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu ku nkombe z’ikiya cya Kivu yaburiwe irengero nyuma y’imitingito yazahaje ako gace k’igihugu.
Abanyekongo bari bahungiye mu Rwanda kubera iruka rya Nyiragongo ryakurikiwe n’imitingito myinshi, bakomeje gusubira mu gihugu cyabo nyuma yo kubona ko iyo mitingito yacishije makeya.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yatangaje ko ubuzima bwagarutse mu Karere ka Rubavu, nyuma y’icyumweru imitingito yatewe n’iruka rya Nyiragongo yatangiye ku wa 22 Gicurasi 2021, ikangiza byinshi muri ako karere.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, atangaza ko bamaze guhumurizwa ko amazi n’ikirere byo mu Karere ka Rubavu bimeze neza.
Impuguke mu by’iruka ry’ibirunga n’ingaruka zabyo ziratangaza ko mu myaka 100 iri imbere igihugu cy’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) bizaba bitandukanywa n’umuhora wa metero eshatu kubera iruka ry’ibirunga n’imitingito.
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINERMA) itangaza ko inzu zirenga 1,500 zamaze kwangirika, ndetse igasaba ba nyirazo kuzijya kure kugira ngo hatagira abo zigwira.
Abaturage batuye mu turere turimo kubonekamo ibyuka bituruka mu kirunga cya Nyiragongo, barasabwa kurushaho kwambara agapfukamunwa neza birinda ko ibyo byuka bibinjiramo kuko bigira ingaruka ku buzima bwabo.
Isambaza zo mu bwoko bw’indugu ku wa 25 Gicurasi 2021 zabonetse mu kiyaga cya Kivu zapfuye zireremba hejuru y’amazi. Ni isambaza zabonetse nyuma y’umutingito wabaye amazi yo mu kiyaga cya Kivu yitera hejuru, nyuma y’akanya gato isambaza zihita zireremba hejuru y’amazi zapfuye.
Uruvunganzoka rw’Abanyekongo bakomeje kwinjira mu Rwanda batinya ko ikirunga cya Nyiragongo cyangongera kuruka.
Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Constatin Ndima, yatangaje ko hashingiwe ku bimenyetso bitandukanye mu bice by’umujyi wa Goma n’imiterere y’ikirunga cya Nyiragongo n’imitingito ikomeje muri ibyo bice, ikirunga gishobora kongera kuruka.
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yatangaje ko abantu batuye kuri metero 200 uvuye ku murongo waciwe n’imitingito mu karere ka Rubavu, bagomba kuhava mu gihe babona inzu zabo zatangiye kuzana imitutu.
Imitingito irimo kwiyongera mu Karere ka Rubavu ikomeje guhangayikisha abaturage barimo kwangirizwa ibyabo, uwo ku manywa kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gicurasi 2021 ukaba wangije inyubako ikorerwamo n’ivuriro rizwi nka La Croix du Sud riri mu mujyi wa Gisenyi.
Imodoka zitwara abagenzi zibakura mu mujyi wa Gisenyi zerekeza i Kigali zikomeje kubura kubera abazikeneye babaye benshi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwamaze gusaba abakorera mu isoko rya Gisenyi gufunga bakajya gukorera mu yandi masoko.
Ibitaro bikuru bya Ruhengeri byakiriye abarwayi bahimuriwe, bakuwe mu bitaro bya Gisenyi, nyuma y’aho imitingito ikomeje kumvikana hirya no hino yibasiye by’umwihariko Akarere ka Rubavu.
Ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru bukomeje gukora igenzura ku byangijwe n’iruka rya Nyiragongo. Uko hamenyekana ibyangiritse, ni na ko umubare w’abo yahitanye ukomeza kwiyongera.
Impuguke mu bumenyi bw’ibiri mu nda y’isi akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Digne Rwabuhungu, araburira abatuye imijyi ya Rubavu na Goma imaze iminsi yibasiwe n’imitingito.
Imitingito ikomeje kongera ubukana mu mujyi wa Gisenyi, abaturage batangiye kuzinga ibyabo bahunga umujyi kuko inzu zirimo gusenyuka ari nyinshi.
Ubuyobozi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) rikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buratangaza ko abana barenga 150 batandukanye n’imiryango yabo, naho abana barenga 170 baburirwa irengero, mu gihe abantu barimo bahunga iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo tariki ya 22 Gicurasi 2021 mu (...)
Impunzi 64 zabyutse zambukiranya ikibaya gihuza u Rwanda na Congo binjira mu Murenge wa Busasamana bavuga ko barimo guhunga imyotsi iva mu mazuku yarutswe n’ikirunga cya Nyiragongo kuwa 22 Gicurasi 2021.
Mu masaha ya saa mbiri n’igice kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Gicurasi 2021, ni bwo mu mujyi wa Gisenyi no mu nkengero zaho hatangiye kumvikana imitingito ifite ubukana bwinshi ndetse zimwe mu nzu zitangira kwiyasa izindi zirasenyuka.