Guhera tariki ya 30 Ugushyingo 2023, mu mujyi wa Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) hatangiye inama ya 28 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (UNFCCC).
Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, tariki 28-29 Ukwakira 2023, bateraniye kuri Intare Conference Arena mu mwiherero wa kane n’ihuriro rya 16 rya Unity Club Intwararumuri, ndetse hakirwa abanyamuryango bashya.
Igare ni kimwe mu bikoresho bikunze kwifashishwa mu mirimo itandukanye yerekeranye n’ubwikorezi. Ahenshi usanga rikoreshwa n’abagabo n’abasore. Icyakora mu bice byiganjemo ibyo mu Burasirazuba bw’u Rwanda, usanga iki gikoresho cyifashishwa n’uwo ari we wese, yaba umugabo, umugore umukobwa n’umusore ubishoboye, dore ko ari (…)
Mu nsengero zitandukanye Abakristu bizihije Noheli, yaba abo muri Kiliziya Gatolika, ADEPR, Regina Pacis, Zion Temple n’ahandi.
Mu bice bitandukanye by’Igihugu harimbishijwe mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka wa 2022, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, no kwitegura kwinjira mu mwaka mushya wa 2023.
Ushobora kuba warumvise inkoni Mose uvugwa muri Bibiliya yakubise mu Nyanja Itukura igatandukana Abisiraheli bakayambuka. Muri iyi nkuru turatemberana kuri iyi nyanja mu mafoto.
Abanyempano 149 batoranyirijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu bahatanye mu cyiciro cya nyuma kizavamo abazahembwa ndetse n’abazahabwa amahugurwa y’umwaka bongererwa ubumenyi mu nganzo bahisemo.
Mu Misiri ahitwa Sharm El Sheikh, hagiye kubera inama yiswe COP27, ikaba ari inama ya 27 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (UNFCCC).
Uburyo bwo kwifotoza buzwi nka ‘Selfie’ ni bumwe mu bukunze gukoreshwa n’abantu cyangwa umuntu ushaka kwifotora akoresheje camera cyangwa se telefone zigezweho zizwi nka smartphones.
I Gikondo hafi y’ahabera imurikagurisha (Expo) mu Mujyi wa Kigali, igisiga giherutse gucunga ku jisho uwotsaga inyama (mucoma) kimwiba burusheti imwe mu zo yari yokeje, ababibonye birabatangaza.
Ni byinshi biba mu buzima n’imibereho y’inyamaswa, ariko bimwe ntitubimenye kuko tudakunze kuzibona kenshi. Kugira ngo zibeho ndetse zororoke, na zo zikenera guhura hagati yazo zigahuza ibitsina (gutera akabariro). Iziri muri aya mafoto zitwa inkomo, umunyamakuru ufotora wa Kigali Today akaba yaraziguye gitumo muri Pariki ya (…)
Umunsi w’abakundana witiriwe Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare buri mwaka. Uwo munsi urangwa n’uko abakundana bibuka urukundo rwabo basangira, basohokana cyane cyane bahana impano zitandukanye ziganjemo indabo.
Ku itariki 30 Mutarama 2022 mu masaha y’umugoroba nibwo nafashe umuhanda Kigali – Bugesera ngiye mu kazi nari mfiteyo uwo munsi. Nerekeje ku nkengero z’ikiyaga cya Mirayi giherereye mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, agace kabonekamo ibyiza nyaburanga birimo inyoni z’amoko atandukanye zikurura ba mukerarugendo.
Umujyi wa Musanze ukomeje kugaragaza umuvuduko w’iterambere. Ni umwe mu mijyi yunganira Kigali, ukaba by’umwihariko uzwiho kuba umujyi uherereye mu gace karangwamo ubukerarugendo, dore ko uyu mujyi witegeye imisozi ibereye ijisho irimo Ibirunga n’ingagi ziboneka hake ku Isi.
Intare ni inyamaswa zidakunze kuboneka henshi ndetse z’inkazi ku buryo bitoroha kuyibona ngo abantu bamenye uko ibaho. Mu mwaka wa 2015 nibwo intare zari zarazimiye muri Pariki y’Akagera zongeye kugaruka mu Rwanda.
Mu bice bitandukanye by’Igihugu harimbishijwe mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka, by’umwihariko mu mujyi wa Kigali.