Ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza yegukanye Igikombe cya UEFA Conference League itsindiye Real Betis Balompié yo muri Espagne ku mukino nyuma ibitego 4-1, yandika amateka yo kuba ikipe ya mbere mu mateka itwaye ibikombe byose bikinirwa ku Mugabane w’i Burayi.
Ikipe ya APR FC yashyikirijwe Igikombe cya shampiyona 2024-2025 yegukanye, nyuma yo kubishimangira itsindiye Musanze FC ibitego 3-1 kuri Stade Amahoro mu mukino w’umunsi wa 30 kuri uyu wa Gatatu.
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Adel Amrouche yatangaje urutonde rw’abakinnyi 27 azifashisha mu mukino wa gicuti uzahuza Amavubi na Algeria muri Kamena 2025, mu rwego rwo kurushaho kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Bwa mbere nyuma y’imyaka 17, Ikipe ya Tottenham Hotspur yongeye gutwara igikombe icyo aricyo cyose, nyuma yo gutsindira Manchester United ku mukino wa nyuma wa UEFA Europa League 2024-2025 wabereye i Bilbao muri Espagne igitego 1-0.
Ikipe ya Bugesera FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, yuzuza amanota 34 ayiha amahirwe yo kutamanuka.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gicurasi 2025, kuri Stade ya Nuevo San Mamés Barria muri Espagne hategerejwe ibirori by’umukino wa nyuma wa UEFA Europa League 2024-2025, aho Manchester United yisobanura na Tottenham Hotspur ufatwa nk’uwo gupfa no gukira kuri buri ruhande.
Ikipe ya Rayon Sports y’Abagore igowe n’imibereho yandikiye Ubuyobozi bw’Umuryango wa Rayon Sports yishyuza imishahara y’amezi atandatu n’uduhimbazamusyi tw’imikino 14 buyibereyemo, bitaba ibyo hakiyambazwa inzengo zisumbuye zibifite mu nshingano.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi y’Abangavu batarengeje imyaka 20, yaguye miswi n’iya Zimbabwe 0-0 mu mukino wo kwishyura mu ijonjora rya mbere mu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Pologne, isanga iya Nigeria mu cyiciro gikurikiyeho.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwada [FERWAFA] ryahagaritse burundu Amida Hemedi, Mbarute Djihadi na Uwimana Ally mu mwuga wo gusifura kubera ibikorwa birimo kugena ibiva mu mikino biciye mu buriganya “Match Fixing” no gutega ku mikino "Betting" bakoze.
Kuri iki Cyumweru, Ikipe ya Rayon Sports bigoranye yatsindiye Police FC igitego 1-0 kuri Kigali Pele Stadium mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona yongera gufata umwanya wa mbere uyiganisha ku gikombe.
Kuri uyu wa Gatandatu, Ikipe ya APR FC yatsindiye Amagaju FC kuri Kigali Pele Stadium ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona ifata umwanya wa mbere by’agateganyo ku rutonde.
Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 26 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Kane, yisubiza umwanya wa mbere wari warayeho APR FC ku rutonde rw’agateganyo.
Ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa yakatishije itike yo kuzakina umukino wa nyuma wa UEFA Champions League 2024/2025, itsinze Arsenal ibitego 2-1, isohoka muri ½ cy’irangiza ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino yombi isanga Inter ku mukino wa nyuma.
Mu ijoro ryo ku wa 6 Gicurasi 2025, ikipe ya Inter yasezereye FC Barcelona muri 1/2 cy’irangiza cya UEFA Champions League iyitsinze 4-3 mu mukino wo kwishyura, yongera kugera ku mukino wa nyuma yaherukagaho 2023.
Nyuma yo gutsindirwa na APR FC ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro 2025, Munyakazi Sadate wigeze kuyobora Ikipe ya Rayon Sports yeretse abakunzi b’iyi kipe ko uyu utari umwanya wo gucika intege, ahubwo bashyira hamwe bagakomeza kurwana.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya APR FC yegukanye Igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya 14, nyuma yo gutsindira Rayon Sports ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Amahoro ibitego 2-0, unaba uwa mbere ubonetsemo intsinzi n’ibitego muri ine aya makipe amaze kuhahurira mu mezi 11 kuva yavugururwa.
Ikipe ya Police FC, yegukanye umwanya wa gatatu mu Gikombe cy’Amahoro 2025 nyuma yo gutsinda Mukura VS igitego 1-0, mu mukino wo kuwuhatanira wakinwe kuri uyu wa Gatandatu kuri Kigali Pele Stadium.
Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) n’iy’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), zegukanye ibikombe by’Irushanwa ry’Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo rya 2025 mu mupira w’amaguru, ryateguwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abakozi, ARPST.
Ikipe ya Gicumbi yakatishije itike iyizamura muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2025/2026, nyuma yo gutsinda La Jeunesse FC ibitego 2-0, mu mukino wa gatanu wa kamarampaka wabereye kuri Stade Mumena ku wa Gatatu tariki 30 Mata 2025.
Ikipe ya Rayon Sports ibifashijwemo na Biramahire Abeddy, yatsinze Mukura Victory Sports et Loisirs igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura wa ½ cy’irangiza mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro 2024/2025, biyihesha itike yo kuzahurira ku mukino wa nyuma na APR FC.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC, yakatishije itike yo kuzakina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro 2024/2025, nyuma yo gutsinda Police FC, igitego 1-0, mu mukino wo kwishyura wa ½, wabereye muri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Mata 2025, ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino yombi.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ndetse n’ikipe y’umupira w’amagaru mu cyiciro cya mbere muri Esipanye (Atletico Madrid) binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda bemeje ko basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu kumenyekanisha ubucyerarugendo bw’u Rwanda.
Ikipe ya Paris Saint-Germain yatsindiye Arsenal FC iwayo igitego 1-0 mu mukino ubanza wa ½ cy’irangiza cya UEFA Champions League, wabaye mu ijoro ryo ku wa 29 Mata 2025 itera intambwe ya mbere yerekeza ku mukino wa nyuma.
Amakipe ya Arsenal FC yo mu Bwongereza na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa ahuriye ku kuba yombi yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda arahurira muri ½ cy’irangiza cy’irushanwa rya UEFA Champions League mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Mata 2025.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore mu mukino wa Basketball yashyizwe mu Itsinda rya kane hamwe n’ibihugu bya Nigeria na Mozambique, mu irushanwa ry’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire mu Mpeshyi ya 2025.
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’i Burayi, ishobora gukora impinduka mu mategeko ya Champions League kuva 2025-2026 by’umwihariko mu cyiciro cyo gukuranamo,harimo gukuraho iminota 30 y’inyongera, ndetse no gushingira ku mwanya ikipe yagize, hakirwa umukino wo kwishyura nk’ingingo yazamuwe na Arsenal.
Umutoza wa Mukura Victory Sports et Loisirs FC, Afahmia Lotfi yatangaje ko kuba iyi kipe yarageze mu makipe ane ya nyuma ahataniye Igikombe cy’Amahoro cya 2025, ari intambwe ihagije, ndetse ko itanakinnye umukino wa nyuma ngo ibe yatwara igikombe nta kibazo cyaba kibirimo.
Ku isaha ya saa tatu n’iminota 45 kuri uyu wa Mbere wa Pasika, tariki 21 Mata 2025, ni bwo inkuru y’urupfu rw’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yamenyekanye binyuze mu itangazo ryasomwe na Karidinali Kevin Farrell, yemeza ko yaguye aho yari atuye muri Casa Santa Marta i Vatikani.
Kuri iki Cyumweru,ikipe ya APR FC yanganyirije na Etincelles FC kuri Kigali Pele Stadium, ibitego 2-2 itakaza umwanya wa mbere wasubiranywe na Rayon Sports.