Munyenyezi Béatrice uherutse kwirukanwa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA), kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Mata 2021 yitabye bwa mbere Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, akaba agiye kuburanishwa ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha birindwi bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibifitanye isano na yo.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ya Munyenyezi Beatrice ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo gutegura no gucura umugambi wo gukora Jenoside, kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu ndetse n’ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Munyenyezi Beatrice woherejwe mu Rwanda tariki ya 15 Mata 2021 akuwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kurangiza igihano cy’imyaka 10 yari yarakatiwe n’urukiko rwasanze yarabeshye ko nta ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Leta zunze ubumwe za Amerika zohereje Béatrice Munyenyezi mu Rwanda, akaba ageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Mata 2021 n’Indege ya KLM. Akigera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe, yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).