Urugereko rw’Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris mu Bufaransa rwatesheje agaciro ubusabe bwa Dr Munyemana Sosthène wifuzaga kuburana ubujurire adafunze, rutegeka ko akomeza gufungwa.
Abunganira abaregera indishyi, abunganira Munyemana ndetse n’ubushinjacyaha, bagiye kuburana ku kuba Dr Munyemana Sosthène yaburana ubujurire adafunze nk’uko yabisabye.
Nyuma y’uko ku wa 20 Ukuboza 2023, Dr Munyemana Sosthène ahamijwe ibyaha bitatu, agahanishwa gufungwa imyaka 24, yajuririye icyemezo cy’urukiko rwamuburanishije.
Dr Munyemana Sosthène wamenyekanye ku izina ry’Umubazi wa Tumba, akaba yari akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha muri ibyo byaha, yahamwe n’ibyaha bya Jenoside, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Munyemana akatiwe igifungo cy’imyaka 24, akaba yemerewe kujurira mu minsi 10 uhereye (…)
Ni ibyatangarijwe mu rukiko rwa Rubanda i Paris mu Bufaransa, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2023.
Nyuma y’uko Ubushinjacyaha busubiye byimbitse mu bikorwa bya Dr Munyemana Sosthène, by’umwihariko mu gihe cya Jenoside, bwagaragaje uruhare yagize mu kurimbura Abatutsi bari barafungiranwe kuri Segiteri, maze bumusabira gufungwa imyaka mirongo 30.
Ishami rya IBUKA mu Bufaransa riratangaza ko ryinjiye mu bijyanye n’imanza ku bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma yo kubanza kwita cyane ku bikorwa byo kwibuka kubera ko mu Bufaransa hari ikibazo gikomeye cyo guhakana no gupfobya Jenoside, hakaba hariyo n’abantu batazi ibyabaye mu Rwanda.
Uyu mubyeyi wagize ingaruka z’uburwayi kubera igihe yamaze muri Plafond, yatangaje ko Dr Munyemana yazaga iruhande rw’inzu yari yihishemo ari ho haberaga inama z’ibikorwa byo kwica Abatutsi.
Umutangabuhamya w’imyaka 53, ufite Sosiyete ya Taransiporo mu Mujyi wa Kigali ariko ukomoka i Tumba, yavuze ko yiyumviye Dr Sosthène Munyemana, avuga ko bagomba gutangira kwica Abatutsi.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, bavuga ko kuba Sosthène Munyemana ari kuburanishwa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ashinjwa, ari icyizere ko abayikoze n’abasigaye bazahanwa.
Umwe mu batangabuhamya bumviswe mu rubanza ruregwamo Dr Munyemana Sosthène ruri kubera i Paris mu Bufaransa, yagaragaje uruhare rw’uyu mugabo wari uzwi nk’umubazi wa Tumba.
Muri iki gihe Dr Sosthène Munyemana ari kuburanishwa ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, hari abatuye i Huye bavuga ko yagize uruhare runini mu iyicwa ry’Abatutsi mu mujyi wa Butare.
Inzobere mu buzima bwo mu mutwe yagaragaje ingaruka zitandukanye ziba ku batanga ubuhamya n’ababwumva kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ku wa 21 Ugushyingo 2023, mu rukiko rwa Rubanda i Paris ahari kubera urubanza ruregwamo Dr Munyemana Sosthène ushinjwa ibyaha bya Jenoside, hagarutswe ku buhamya bw’inzobere (…)
Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023, Urukiko rwa Rubanda mu Bufaransa rwatangiye kuburanisha Sosthène Munyemana ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umucamanza wo mu rukiko mpanabyaha rw’i Paris mu Bufaransa ushinzwe idosiye y’Umunyarwanda Sosthène Munyemana, yemeje ko agezwa imbere y’ubutabera ku byaha bya Jenoside akurikiranyweho.