Nibaza impamvu abakobwa benshi b’Abanyarwandakazi kugira amabere manini babifata nk’ipfunwe, nyamara kugira ikibuno kinini bakabifata nk’ishema kandi zose ari ingingo zigize umubiri w’umuntu.
Nibaza impamvu umusore cyangwa inkumi iyo bamaze gushaka, undi muntu kuba yamubwira ngo ni mwiza bihinduka ikibazo, yaba kuri ba nyir’ubwite cyangwa n’abandi babareba cyangwa babumvise muri rusange.
Kuva mu Rwanda batangira kugaragaza ibipimo by’abanduye Covid-19 ndetse n’abakize bakoresha indimi 3 muri 4 zemewe gukoreshwa mu Rwanda, nyamara iyo bigeze mu kwihanganisha imiryango yagize ibyago usanga basoza bakoresheje indimi 2 gusa.