Abanyarwanda barashishikarizwa kurya inyama z’ingurube n’iz’inkoko hagamijwe guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi. Mu gihe inkoko zo bisa n’aho abanyarwanda bazi akamaro kazo, ahubwo bakabangamirwa no kumva ko kuzirya bisaba amikoro, inyama z’ingurube zo zisa n’aho zibagiranye cyangwa zititabwaho mu muco nyarwanda.
Abafite inzu mu masantere y’ubucuruzi yo mu Mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo, bahangayikishijwe n’itungurana rikabije bakomeje gukorerwa, ryo guhora bategekwa kuvugurura inyubako zabo bya hato na hato, bakemeza ko baterwa igihombo n’abakora nabi inyigo yabyo, aho mu myaka itatu basabwe kuzivugurura inshuro eshatu.
Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Jeune Afrique, Perezida Kagame yasubije ibibazo bitandukanye byerekeye ikibazo hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ndetse n’ibindi bibazo by’umutekano mu Karere. Umunyamakuru wa Jeune Afrique yabajije Perezida Kagame niba yemera kuzabanza kuzuza ibyo Perezida (...)
Abayobozi baturutse mu bihugu bihuriye ku ngabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye EASF, bateraniye I Kigali mu nama y’iminsi ine igamije gusuzuma uburyo Ibihugu binyamuryango bihora byiteguye guhangana n’ingirane zirimo ibiza, guteza imbere ubufatanye, no kungurana ibitekerezo (...)
Kuri uyu wa Mbere tariki 25 Werurwe 2024, Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, yatsindiye Madagascar ibitego 2-0 iwayo mu mukino wari uwa kabiri wa gicuti ku mpande zombi unasoza igihe cy’imikino mpuzamahanga ku bihugu.
Ikiganiro EdTech Monday, gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation, kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga cyagarutse, aho icyo muri uku kwezi kwa Werurwe haganirwa ku ngingo ijyanye no ‘Gushora imari mu guteza imbere ibikoresho by’isuzuma mu ikoranabuhanga mu nzego zose z’uburezi.”
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 24 Werurwe 2024, Inama y’Igihugu y’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu/PL yateranye iyobowe na Perezida w’Ishyaka PL, Nyakubahwa Mukabalisa Donatille, yemeza ko Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu/PL rizashyigikira Nyakubahwa Paul Kagame mu matora y’Umukuru (...)
Kuri iki Cyumweru tariki 24 Werurwe 2024 mu muhanda Rwamagana-Kigali umanuka mu Kabuga ka Musha, habereye impanuka y’imodoka nini ‘trailer tank’ ya mazutu yagonganye n’ivatiri, iyo modoka nini ya rukururana ifunga umuhanda ku buryo nta modoka n’imwe yashoboraga gutambuka.
Abarezi n’ababyeyi barerera muri amwe mu marerero yo mu Murenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke, barashima ibikorwa bagezwaho n’umuryango One Acre Fund, ufatanyije na Tubura birimo ifu yitwa ‘Iyacu’ yongerewemo intungamubiri ikarinda abana igwingira.
Kongere y’Igihugu y’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD) yemeje ko iryo shyaka rizashyigikira Paul Kagame mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2024, bitabiriye igitaramo cy’Itorero Inyamibwa rya AERG, bise ‘Inkuru ya 30’ cyabereye muri BK Arena.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2024, umusore yashikuje telefone umuntu wigenderaga n’amaguru, ahita yinjira muri ruhurura aburirwa irengero.
Abanyeshuri 119 bamaze amezi arindwi mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, riherereye mu Karere ka Musanze, basoje amahugurwa y’ibanze y’ubugenzacyaha, basabwa kunoza umwuga birinda ruswa no kubogama, basabwa kandi guhora bihugura.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Karabaranga Jean Pierre, ari kumwe n’abayobozi batandukanye muri Sénégal, yatashye ku mugaragaro Urwibutso rwa Captain Mbaye Diagne wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Muryango w’Abibumbye mu Rwanda.
U Rwanda rurahamagarira buri wese kugira uruhare mu guhashya indwara y’igituntu ibarirwa mu ndwara 10 zihitana abantu benshi ku Isi, abafite ibyago byinshi byo guhitanwa n’iyo ndwara bakaba ari abafite ubwandu bwa virusi itera SIDA.
Madamu Jeannette Kagame, yibukije urubyiruko rw’Inkubito z’Icyeza, gushishoza, bakigira ku bandi, ariko iteka bakareba ibibafitiye umumaro, ndetse anabibutsa kwirinda inzoga kuko atari iz’abato.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yasobanuye ibyemezo byafashwe ku muceri watumijwe mu mahanga ukagera mu Rwanda mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2024, ariko bikaza kugaragara ko utujuje ubuziranenge, ndetse n’ufite ubuzirange bwemewe ukaba wari ufite nomero ku mifuka zidahura n’ibirimo imbere.
Abagore 300 bakora ubucuruzi buciriritse n’ibindi bikorwa bibateza imbere, bashyikirijwe igishoro cya Miliyoni 50 n’ibihumbi 700Frw azabafasha mu mirimo bakora.
Inzu igenewe kubagiramo abarwaye indwara zitandukanye yuzuye mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri, yatashywe ku mugaragaro tariki 21 Werurwe 2024, abarwayi n’abarwaza biruhutsa impungenge baterwaga no kwakirirwa ahantu hato kandi hatajyanye n’igihe.
Umuryango w’Abibumbye wambitse imidali y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda 425, bagizwe n’abagera kuri 240 bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), n’abandi 185 bakorera muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA).
Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere, BRD, yagiranye na Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) amasezerano y’ubufatanye mu kubaka amacumbi y’abanyeshuri arengera Ibidukikije (eco-friendly hostels).
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasoje umwiherero w’iminsi ibiri w’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, wagarutse ku ntambwe zifatika mu kubaka imikoranire itanga ibisubizo Guverinoma yifuza.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu yakiriye Madamu Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa ndetse Amadou Gallo Fall, Perezida wa Basketball Africa League (BAL).
U Rwanda na Kenya byiyemeje kurushaho gushimangira umubano n’ubufatanye mu kunoza serivisi z’ubwikorezi binyuze mu muhora wo hagati ndetse n’uw’amajyaruguru bihuriyeho mu guteza imbere ubucuruzi no koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.
Perezida Paul Kagame, yatangije umwiherero w’abayobozi bo mu nzego nkuru z’Igihugu, hagamijwe kwiga uko barushaho kugira uruhare mu ntego u Rwanda rwihaye z’iterambere mu bukungu no mu mibereho y’abaturage.
Guverinoma y’u Rwanda na Repubulika ya rubanda y’u Bushinwa, byongeye gushimangira ubushake mu guteza imbere ubufatanye hagamijwe inyungu hagati y’Ibihugu byombi binyuze mu mishinga itandukanye irimo ingufu n’ibikorwa remezo.
Tariki 13 Gashyantare 2024, ubwo Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yarimo asobanurira abagize Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi uko ubukungu bw’Igihugu buhagaze, by’umwihariko uko ubukungu bwongeye kuzamuka nyuma y’icyorezo cya Covid-19, yavuze ko mu by’ingenzi birimo gufasha ubukungu kongera kuzamuka, ari (...)
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr Vincent Biruta yavuze ko bitewe n’uburyo Isi igenda inyura mu bihe bigoye, bikwiye ko ibihugu bigomba kubyaza umusaruro ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari ndetse ko u Rwanda na Zimbabwe bifite byinshi byakwigisha amahanga.
Umugore wo mu kigero cy’imyaka 50 wo mu Kagari ka Buramira, Umurenge wa Kimonyi Akarere ka Musanze yateje impagarara muri gare ya Musanze mu gihe cy’amasaha abiri, nyuma y’uko yanze gusohoka mu modoka, abari aho bagacyeka ko yaba yarozwe.
Musanze ni Umujyi ukomeje gutera imbere uko bwije n’uko bukeye, mu rwego rwo guca akajagari muri uwo Mujyi, hakaba hakomeje kuzamurwa inyubako zijyanye n’icyerekezo.