Umugaba w’Ingabo za Tanzaniya General Venance Mabeyo yabwiye Perezida w’iki gihugu ko amufitiye ibanga uwo asimbuye yasize amubwiye kandi ashaka kuzarimumenera.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Werurwe 2021, nibwo Dr Pombe Magufuli wari Perezida wa Tanzania ashyingurwa, bikaba biteganyijwe ko ashyingurwa mu Ntara ya Geita aho akomoka.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aherutse kuvuga ko Dr. John Pombe Magufuli wari Perezida wa Tanzaniya yakoze ibishoboka kugira ngo u Rwanda na Tanzaniya bibane neza.
Abayobozi baturutse mu bihugu 17 byo hirya no hino ku isi, kuri uyu wa Mbere tariki 22 Werurwe 2021 bifatanyije na Tanzania mu muhango wo gusezera Dr John Pombe Magufuli bwa nyuma.
Mu gihe muri Tanzania bakomeje gusezera ku murambo wa Dr John Pombe Magufuli, mu Mujyi wa Dar Salaam harnzwe umubyigano ukabije ku buryo Polisi itahise imenya umubare w’abashobora kuba bakomerekeye muri uwo mubyigano wari ukabije by’umwihariko ku Cyumweru tariki 21 Werurwe 2021.
Tanzania ndetse n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba bagize ibyago byo gupfusha umuyobozi nka Perezida Magufuli, wari umuyobozi mwiza nk’uko byagarutsweho n’abantu batandukanye batanze ubutumwa nyuma y’urupfu rwe.
Abantu batandukanye hirya no hino ku isi barimo ibyamamare bakomeye gutanga ubutumwa bugaragaza uko bakozwe ku mutima n’urupfu rwa Perezida Magufuli wa Tanzania, witabye Imana ku wa Gatatu tariki 17 Werurwe 2021, bunihanganisha icyo gihugu.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko yababajwe n’urupfu rwa Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli.
Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yategetse ko habaho icyunamo cy’iminsi irindwi mu gihugu cya Kenya ndetse n’amabendera yose y’icyo gihugu n’aya EAC akururutswa kugera hagati kugeza Perezida Magufuli witabye Imana ejo tariki 17 Werurwe 2021 ashyinguwe.
Amakuru atangajwe na Televiziyo ya Leta muri Tanzania ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Werurwe 2021 aravuga ko Perezida wa Tanzania Dr John Pombe Magufuri yitabye Imana. Aya makuru kandi yemejwe na Visi Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu, wavuze ko Magufuli yazize indwara y’umutima, akaba yashizemo umwuka arimo (…)