Mu muhango wo ku wa 06 Nzeri 2019 wo Kwita Izina ingagi 25 ziherutse kuvuka, Perezida Paul Kagame yeretse abari bitabiriye uwo muhango inyungu ziri mu kwita kuri Pariki y’Ibirunga n’ingagi ziyituyemo.
Mu Kinigi mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze, tariki 06 Nzeri 2019 hari hateraniye abantu b’ingeri zitandukanye baturutse hirya no hino bitabiriye umuhango wo kwita izina abana b’ingagi 25.
Niringiyimana Emmanuel, wakoze umuhanda ureshya n’ibirometero birindwi ari umwe, avuga ko kuba yakoze mu biganza bya Perezida wa Repubulika bakanicarana ari amahirwe yagize mu buzima atigeze atekereza.
Mu ijambo rya Perezida Paul Kagame, yashimiye abaturage uburyo bakomeje kugira uruhare mu kubungabunga Pariki y’Ibirunga, abaturage bamwizeza ko bagiye kurushaho gufata neza Pariki kugira ngo irusheho kugira uruhare mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abaturage baturiye Pariki y’igihugu y’Ibirunga kurushaho gufatanya no gufata neza iyi Pariki n’ibikorwa by’ubukerarugendo biyishamikiyeho, mu rwego rwo kugira ngo irusheho kuzana abakerarugendo benshi n’inyungu nyinshi ku gihugu no kuri bo ubwabo.
Abaturage bo mu karere ka Musanze by’umwihariko abaturiye Pariki y’igihugu y’Ibirunga, baremeza ko kuba akarere kabo gacumbikiye ingagi zo mu Birunga bibateza imbere, bakabifata nk’akarusho kuko buri mwaka baba bizeye gusurwa n’Umukuru w’igihugu mu muhango wo Kwita Izina.
Buri muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi uba ufite umwihariko cyane cyane mu kwakira abashyitsi no kugaragaza isura ya nyayo y’ubukerarugendo mu Rwanda, ariko mu myaka 3 ishize, ibyamamare bitandukanye bivuye ku isi byiyongereye ku mubare munini w’abashyitsi baza mu muhango wo Kwita Izina.
Ne-Yo ni we muhanzi ukomeye uzitabira akanasusurutsa igitaramo cyo Kwita Izina kizabera mu nyubako nshya ya Kigali Arena ku itariki 07 Nzeri 2019 kimwe n’abandi bahanzi nyarwanda barimo Meddy, Charly&Nina, Bruce Melody na Riderman.
Louis Van Gaal wahoze ari umutoza w’ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza ndetse na FC Barcelona yo muri Espagne, yamaze kugera mu Rwanda, kwifatanya n’ibindi byamamare mu muhango wo Kwita Izina, uteganyijwe kuwa 06 Nzeri 2019.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’Ikompanyi imenyerewe mu gutegura ibitaramo mu Rwanda (East African Promoters - EAP) ndetse n’abahanzi bazitabira igitaramo cyo Kwita Izina ari bo Meddy, Riderman na Bruce Melody n’uhagariye Charly & Nina ari we Gaelle Gisubizo bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru muri Kigali Arena.