Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), ku wa kane tariki 14 Gicurasi 2020 yasohoye inyandiko igaragaramo urutonde rwa bamwe mu bari bashinzwe kurengera ubuzima bw’abantu, harimo abaganga babirahiriye mu mwuga wabo, nyamara bakaba ari bo babaye ku isonga yo gukora Jenoside, cyane cyane mu bitaro, mu bigo nderabuzima (…)
Kimwe mu biranga ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ni uko nta hantu na hamwe abicanyi batakoreye Jenoside, haba muri za Kiliziya, mu nsengero no mu mavuriro.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Bisesero yari muri Perefegirura Kibuye ubu akaba ari mu karere ka Karongi, ngo hari hatuwe n’Abatutsi benshi kuko babarurwaga mu bihumbi 60, bakaba barakoze amateka yo kwirwanaho bikomeye kuko bageze muri Gicurasi 1994 abicanyi batarabasha kubameneramo.
Mu ntangiriro z‘ukwezi kwa gatanu 1994 Abatutsi bakomeje kwicwa, mu duce twari tukiri mu maboko y’ingabo z’abicanyi. Izo ngabo zakomeje guterwa inkunga na Leta y’u Bufaransa, kandi yari izi neza ko mu Rwanda hakorwaga Jenoside. Iyo nkunga yahabwaga igisirikari cy’abicanyi yihutishije Jenoside, bituma hamwe na hamwe hicwa (…)
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yatangaje ahantu h’umwihariko habereye Jenoside yakorewe Abatutsi ku itariki 03 Gicurasi 1994, harimo abiciwe ku i Bambiro muri Nyanza ndetse n’abari bahungiye muri ADEPR Gihundwe mu Karere ka Rusizi.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu ishuri rya EAV Kabutare riherereye mu Karere ka Huye, baravuga ko uwari umuyobozi w’ikigo Mbarushimana Theophile akaba umuhungu wa Joseph Gitera, ari we wigishije abanyeshuri b’Abahutu kwica bagenzi babo b’Abatutsi bari barahahungishirijwe.
Goreth Mukantagara uvuka mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo ubu utuye mu Mujyi wa Kigali, atangaza ko yari amaze imyaka 25 atarasubira ku ivuko kwibuka abe kubera ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba muri Ghana, bibutse ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Uwo muhango wabaye ku Cyumweru tariki ya 26 Mata 2020, ukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi.
Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG) yatangaje ko kuri iki cyumweru tariki 26/4/2020 hibutswe Abatutsi biciwe mu bigo bya Leta no mu nsengero mu turere twa Kamonyi, Huye, Ruhango, na Karongi, bigizwemo uruhare na zimwe mu mpunzi z’Abarundi ndetse n’umwe mu bayobozi b’ishyaka FDU-Inkingi.
Mu cyahoze ari komine Mugina ubu akaba ari mu Karere ka Kamonyi, muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri kiliziya ya Paruwasi ya Mugina hiciwe Abatutsi hafi ibihumbi 40 bahahungiye bizeye kurokoka birangira ahubwo bahiciwe.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza Ndindabahizi Didace avuga ko mu minsi ibiri gusa, icyuzi cya Ruramira cyabonetsemo indi mibiri 56 y’Abatutsi bazize Jenoside.
Abarinzi b’Igihango bo mu Karere ka Nyabihu baratangaza ko kuva mu 1992 Abatutsi barimo n’Abagogwe bageragerejweho Jenoside baricwa, abacitse ku icumu bicishwa inzara babuzwa kujya guhaha no kugurisha umusaruro.
Umuryango Mpuzamahanga w’Ubushakashatsi kuri Jenoside (Réseau International Recherche et Génocide - RESIRG asbl) wifatanyije n’abanya-Armenia bashegeshwe n’iyi Jenoside, uwo muryango utanga ubutumwa bw’ihumure.
Kuva igikorwa cyo gushakisha imibiriy’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakajugunywa mu cyuzi cya Ruramira cyatangira, hamaze kubonekamo 160.
Ku itariki ya 21 Mata, mu Karere ka Nyamagabe bibuka Abatutsi babarirwa mu bihumbi 50 biciwe i Murambi, nyuma yo kubabeshya ko bazaharindirwa, bituma bahahungira ari benshi.
Itariki 21 mata 1994 ni wo munsi wishweho Abatutsi benshi icyarimwe mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi barenze ibihumbi ijana na mirongo itanu umunsi umwe.
Rosalie Gicanda yari umugore w’umwami Mutara wa III Rudahigwa, akaba yarapfakaye mu 1959 ubwo umugabo we yicirwaga i Bujumbura.
Inzego z’umutekano mu Karere ka Gakenke ziravuga ko zataye muri yombi umusore witwa Karangayire Theodore, utuye mu Mudugudu wa Cyimbogo, Akagari ka Rwinkuba, Umurenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke, akekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR mu Karere ka Kamonyi, kuwa Gatanu tariki 17 Mata 2020 bwashyikirije akarere imifuka 180 ya kawunga, yo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri ibi bihe abantu basabwa kuguma mu ngo mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.
Nsengumuremyi Athanase ukomoka mu cyahoze ari Komine Ngenda, mu Karere ka Bugesera k’ubu, avuga ko yatsinze ikizamini cy’iseminari hanyuma Padiri amwangira kwiga nk’abandi kubera ko ari Umututsi bituma atongera kwinjira muri Kiriziya.
Ambasade y’U Rwanda mu bihugu bya Australia, New Zealand, Indonesia na Singapore, ikaba ifite icyicaro cyayo gikuru muri Singapore, iravuga ko hiyemejwe uruhare rwa buri wese mu gukurikirana abapfobya, bakanahaka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ku musozi wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana, mu Ntara y’Iburasirazuba bavuga ko bahanganye n’ibitero by’Interahamwe, abasirikare n’abajandarume mu gihe cy’iminsi itandatu, hitabazwa abasirikare barindaga perezida.
Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), iratangaza ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bituma Abarokotse Jenoside bongera guha umwanya ababo bishwe bazira ko ari Abatutsi, ntibunamirwe, kandi ntibashyingurwe.
Abarokokeye i Rukumberi mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba bavuga ko Interahamwe zatemye intoki n’imirima y’amasaka kugira ngo Abatutsi batabona aho bihisha, Inkotanyi zibatesha bagiye no gutwika urufunzo.
Abafana b’ikipe ya Arsenal bo mu Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki 17 Mata 2020 baremeye imiryango 86 yo mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo igizwe n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bahaye iyi miryango inkunga y’ibiribwa bizera ko izayifasha muri ibi bihe abantu basabwa kuguma mu rugo kubera icyorezo (…)
Mu rwego rwo gukomeza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, nyinshi muri gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zakozwe abaturage batavuye mu ngo zabo. Aha, abaturage bakanguriwe kujya bakurikira ibiganiro binyuranye ku mateka ya Jenoside, byagiye bitangwa kuri Radio, Televiziyo, (…)
Mu ijoro ryo kuwa 15 Mata 2020, Dany Uwihoreye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, utuye mu Mudugudu wa Kintama, Akagari ka Kigusa, Umurenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi yatemewe ibitoki harimo n’ibyari bicyana bitarera.
Umusaza Mpakanyi Yonatasi uri mu kigero cy’imyaka 90 y’amavuko, utuye mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara yambukije mu ijoro rimwe Abatutsi bahigwaga muri Jenoside mu 1994 bagera i Burundi ari na ho barokokeye.
Abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Bugesera bavuga ko kuva kera ako gace kimwe amashuri kugira ngo Abatutsi bari barahatujwe batabona uko abana babo biga, ku buryo ishuri rya mbere ryisumbuye ryahubatswe kubera hari haje impunzi z’Abarundi.
Abarokokeye ku musozi wa Rutonde bita mu Bitare bya Rutonde (ubu ni mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba) bavuga ko Abahutu ba Segiteri Rutonde babanje gufatanya n’Abatutsi kurwanya ibitero by’Interahamwe byabaga biturutse ahandi.