Ihuriro ry’abafana b’ikipe ya Manchester United mu Rwanda, bavuga ko atari abafana b’abavuzanduru gusa ahubwo buri mwaka bashaka igikorwa bafashamo Abanyarwanda, cyane cyane abatishoboye hagamijwe kububaka mu bushobozi no mu mibereho myiza.
Abakozi b’Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku Ndwara (MMI), bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, igikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Jali mu Murenge wa Jali, mu Karere ka Gasabo.
Umusore witwa Mukiza Willy Maurice, mu kiganiro yahaye abitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gifite insanganyamatsiko igira iti “Igihango cy’Urungano”, yavuze ko amahitamo ye ari ugufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka Igihugu, ntajye mu murongo umwe na se (...)
Mushimiyimana Laurette avuga ko itariki ya 02 Kamena 1994, ari itariki y’umuzuko kuri we kuko Inkotanyi zamurokoye i Kabgayi amaze iminsi itatu agerageje kwiyahura kubera uburwayi bwa macinya yari afite kandi nta muti abona.
I Mibilizi mu Karere ka Rusizi, tariki ya 3 Kamena 2023 bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, banashyingura imibiri 1,240 y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi i Kabgayi mu Karere ka Muhanga bavuga ko kuva ku butegetsi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri, Abatutsi bahohotewe bagakorerwa Jenoside ariko babanje guhangayikishwa, ku buryo bishwe baramaze guteshwa agaciro bikanatuma ntawe ubasha (...)
Abayoboke b’Itorero ADEPR muri Paruwasi ya Gasave ku Gisozi mu Karere ka Gasabo bahuriye mu rusengero bamwe barokokeyemo, bibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Jeannette Bayisenge, avuga ko kwica umugore bigamije kurimbura umuryango, kuko ari we utwita akanabyara naho kwica umwana bikaba bigaragaza kwica ejo hazaza h’Igihugu, byose bikaba byari bikubiye mu mugambi wo kurimbura burundu Umututsi muri Jenoside yakorewe (...)
Ku wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023, ibitaro bya kaminuza bya Kigali (CHUK) byari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29, abari abakozi babyo, abarwayi, abarwaza n’abahahungiye bose baguye muri ibyo bitaro, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bahamya ko bafite umukoro wo kugarurira icyizere (...)
Abikorera bo mu Ntara y’Amajyepfo basabwe kunga ubumwe no kubaho nta vangura, bagatandukana n’abikoreraga batanze inkunga zo kwica Abatutsi, maze bagatanga umuganda wo gusenya Igihugu.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Mbuye, baravuga ko mu rwego rwo gukomeza gusigasira amateka, bagiye kubaka inzira y’amateka ya Jenoside, iterera umusozi wa Nzaratsi ugana ku rutare rwicirwagaho Abatutsi, wiswe Karuvariyo.
Abakurikiranira hafi iby’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Huye, bifuza ko hamenyekana irengero ry’Abatutsi bahigaga bahiciwe, kugira ngo ababo babashe kubashyingura mu cyubahiro.
Ibikorwa byo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994 batawe mu mazi, byateguwe n’umuryango Dukundane, bikorerwa mu Karere ka Rubavu ku mugezi wa Sebeya, ujyana amazi mu Kiyaga cya Kivu, aho hari Abatutsi bagiye bicwa bagatabwa mu mugezi wa (...)
Koperative yitwa CODACE itwara abantu n’ibintu mu modoka nto, igizwe n’abahoze mu Ngabo z’Inkotanyi, nyuma bakaza kuba abashoferi mu bigo bya Leta, yifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikaba yiyemeje kurwanya abayipfobya (...)
I Kigali kuri Katedarali St Michel, ku mugoroba tariki 20 Gicurasi 2023 hatuwe igitambo cya Misa yo gusabira imiryango yazimye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu1994, haturwa ibimenyetso bigaragaza imibereho yabarangaga mu miryango yabo bakiriho.
Abarokotse Jenoside kuri Seminari Nto yitiriwe Mutagatifu Vincent mu Karare ka Gasabo, Umurenge wa Ndera, tariki 20 Gicurasi 2023 bibutse abari abanyeshuri, abakozi, Abihayimana ndetse n’abari bahahungiye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Imiryango y’Abapasitoro 81 biciwe i Gitwe mu Karere ka Ruhango, iratangaza ko mu rwego rwo kubungabunga amateka y’ababo bazize Jenoside, bagiye kubaka inzu ibumbiye hamwe amateka yabo.
Umuyobozi mukuru w’agateganyo w’ibitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB), Dr Christian Ngarambe, avuga ko nk’abavuzi, kwibuka Jenoside bibaha umwanya wo kongera kuzirikana ku guha agaciro umuntu.
Abarokokeye Jenoside mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango, baravuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari interahamwe z’abakobwa zabaga kuri bariyeri zishinzwe kwica abakobwa n’abagore b’Abatutsikazi, zitwaje ko ngo babatwaraga abagabo kubera ubwiza (...)
Senateri Nyirasafari Espérance yabwiye abatuye mu Bigogwe ko n’ubwo babuze ababo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi batatakaje Igihugu cyabo n’umuryango w’abacitse ku icumu.
Mu minsi yakurikiye itariki ya 1 Ukwakira 1990, Inkotanyi zimaze gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda, nibwo Padiri Munyeshyaka Wenceslas yimuriwe muri Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu (Sainte Famille), mu Karere ka Nyarugenge.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yasabye urubyiruko kutajya mu murengwe ngo bibagirwe aho u Rwanda rwavuye, ahubwo abashishikariza guharanira ishyaka ry’Igihugu abagituye bose bigengamo kandi abanyamahanga bakabana neza (...)
Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze ubumwe z’Abarabu (UAE), ku bufatanye bwa Ambasade y’u Rwanda, bahuriye i Dubai mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Abakozi bo mu bitaro bya Kibilizi biherereye mu Karere ka Gisagara, bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, banaremera uwayirokotse wo mu gace biherereyemo, mu rwego rwo kumufasha kwigira.
Ku mugoroba tariki ya 12 Gicurasi 2023, i Nyagatare habaye umugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abari batuye mu yahoze ari Komini Muvumba.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, ubwo bibukaga ku nshuro ya 29, bagaragaje ko hakiri imbogamizi bahura na zo bifuza ko zakemurwa zirimo kubakirwa ikimenyetso (monument) cyashyirwaho amazina y’ababo bishwe, kongera amafaranga y’ingoboka agenerwa abarokotse (...)
Patricie Kandekezi ukomoka ahahoze hitwa i Runyinya muri Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye, avuga ko yasanze Abatutsi bazize Jenoside barabaye ibitambo by’abayirokotse, bityo bakaba babafitiye umwenda wo kubaho neza.
Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), isaba abakozi b’ibigo biyishamikiyeho birimo Iposita, kwifashisha ikoranabuhanga bakarwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Théodette Mukamurara Kajabo wigaga mu ishuri Marie Merci Kibeho, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko Jenoside yamutwariye abe bikanamubabaza, ariko ngo ibyamukomerekeje cyane ni ibyo yaboneye i Kibeho, harimo umwana w’umwaka umwe bamwambuye bakamukubita ubuhiri agahita (...)
IBUKA mu Karere ka Musanze, irasaba ko urwibutso rwa Jenoside rwa Musanze ruhindurwa inzu ndangamateka, bitewe n’umwihariko w’Abatutsi bari bahungiye mu ngoro y’Ubutabera, bakahicirwa kandi bari bizeye kuhakirira.