Cyusa Ibrahim umaze kumenyekana cyane mu njyana gakondo, agiye gukora igitaramo cy’indirimbo zirenga 30 zivuga ku rugamba rw’inkotanyi ashimira ababohoye u Rwanda, akazanaririmba indirimbo yahimbiye umukuru w’igihugu Paul Kagame nk’uwari uyoboye uru rugamba.
Abatuye mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru barishimira igikorwa cy’indashyikirwa bamaze kugeraho, aho biyujurije umudugudu wa Nengo wubatse muri uwo Murenge, utujwemo imiryango 19 y’abatishoboye yabagaho inyagirwa.
Abakuru b’imidugudu 93 igize imirenge ya Ruheru, Nyabimata, Muganza na Kivu mu Karere ka Nyaruguru, bahawe amagare kuri uyu wa Kane tariki 02 Nyakanga 2020.
Akarere ka Nyanza ko mu Ntara y’Amajyepfo karishimira ko byinshi mu byo kari karahize mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020 byagezweho, ari byo byari birimo n’uwo muhanda wa kaburimbo uzatahwa muri iki cyumweru cyo kwibohora ndetse n’ibindi bikorwa binyuranye.
Akarere ka Bugesera karizihiza isabukuru yo kwibohora kishimira ibikorwa remezo byubakiwe abaturage mu Murenge wa Ruhuha.
Mbere y’umwaka wa 1994, Ntawunezarubanda Schadrack wacuruzaga inyama zokeje (brochettes) mu Karere k’iwabo ka Rutsiro, avuga ko nta handi hantu yari yakamenya muri iki gihugu cyangwa hanze yacyo.
Umwe mu basirikare bamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, yasobanuye ko mu mpamvu zatumye barushoza harimo incyuro z’abanyamahanga hamwe n’amaganya y’ababyeyi bari barataye igihugu cyabo.