Perezida wa Repuburika Paul Kagame avuga ko mu myaka ine ishize, Isi yose yateraniye ku Rwanda akumirwa agereranyije n’u Rwanda azi, akibaza uko ruteranirwaho n’Isi yose n’ukuntu bishoboka, akibaza n’icyo u Rwanda ruba rwakoze ngo Isi yose ihaguruke irwamagane inavuge u Rwanda.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yatangaje ko u Rwanda ruzubahiriza amasezerano aherutse gusinywa hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), yo gushakira amahoro uburasirazuba bw’iki gihugu, ariko kandi nikidasenya FDLR u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo uko bisanzwe.
Mu kiganiro Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 04 Nyakanga 2025, yibanze ku masezerano y’amahoro u Rwanda rwagiranye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo DRC muri Amerika, ko niba umutwe wa FDLR utarwanyijwe, ugakomeza kuba ikibazo cy’umutekano muke, ntawe u Rwanda ruzasaba (…)
Kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Nyakanga 2025, umunsi u Rwanda rwizihiza #Kwibohora31, ikipe ya APR FC yagiye kwizihiriza uyu munsi aho yavukiye ku Mulindi w’Intwari mu Karere ka Gicumbi, aho iri kumwe n’abayobozi batandukanye n’abakunzi bayo, ibirori byiswe ‘APR ku Ivuko’, ikaba ari isabukuru yayo ya 32.
Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu, MININTER, itangaza ko mu bikorwa ngarukamwaka byo kwegera abaturage umwaka wa 2024-2025, Ingabo na Polisi y’Igihugu bubakiye abaturage batishoboye inzu 70, ibiraro 13 bifasha Uturere guhahirana, banubaka ibyumba by’amashuri y’incuke 10.
Mu myaka 31 ishize, imvugo igira iti ‘u Rwanda ruraryoshye’ yari kumvikana nabi mu matwi y’Abanyapolitiki batangiranye n’iki gihugu.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Mubarakh Muganga, kuri uyu wa Kane tariki 3 Nyakanga 2025, yifatanyije n’abayobozi batandukanye gutaha ibikorwa byo gushyikiriza amazi meza abaturage mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Ndego mu Mudugudu wa Kamahoro, ibikorwa byose babagejejeho bikaba byatwaye asaga Miliyoni 147Frw.
Abaturage n’abayobozi barenga 4,000 bavuye hirya no hino mu Ntara y’Iburasirazuba, cyane cyane i Nyagatare, bakoze urugendo rw’amaguru rureshya n’ibilometero hafi 22 bajya i Gikoba mu Murenge wa Tabagwe, aho bataramiye bakumva amateka y’agataka kiswe Santimetero n’indake ya mbere Perezida Kagame yabayemo, mbere yo kwimurira (…)
Mu gihe u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 31 umunsi wo Kwibohora, uba tariki 4 Nyakanga buri mwaka, KT Radio yagiranye ibiganiro na bamwe mu banyamakuru bakoze kuri radio Muhabura mu gihe cy’urugamba rwo kubohoro Igihugu, bagaragaza uruhare rwayo muri urwo rugamba ndetse banahamya ko yafashije Inkotanyi kurutsinda.
Kuri uyu wa Kabiri Nyakanga, KT Radiyo yimuriye ibiganiro byayo ku Mulindi w’Intwari, aho ni mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, ahakorereye Radiyo Muhabura yamenyekanye cyane mu rugamba rwo kubohora u Rwanda kubera amakuru mpamo yagezaga ku Banyarwanda mu gihe ikinyoma n’urwango byari byibasiye igihugu.
Abaturage n’abayobozi bavuye hirya no hino mu Burasirazuba bw’u Rwanda barizihiriza Isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 31 mu gataka ka mbere Inkotanyi zafashe mu 1990 k’ahitwa i Gikoba mu Murenge wa Tabagwe w’Akarere ka Nyagatare.
Urugamba rwo kubohora u Rwanda rwabaye intangiriro y’ibihe, naho ikurwaho rya Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi naryo ritangiza ubuzima bushya butari bufite ireme.