Ubushinjacyaha bukuru bwakiriye Raporo itanzwe n’urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ku iperereza ku rupfu rwa Kizito Mihigo rwabaye tariki ya 17 Gashyantare 2020, rwabereye aho yari afungiye i Remera kuri Sitasiyo ya Polisi, i Kigali.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki 17 Gashyantare 2020, ahagana saa kumi n’imwe, Kizito Mihigo w’imyaka 38 wari ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera yasanzwe yiyahuye arapfa.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2020 rwatangaje ko Inzego z’Umutekano zashyikirije urwo rwego RIB umuhanzi Kizito Mihigo.
Bagisohoka muri Gereza ya Mageragere, umuhanzi Kizito Mihigo na Ingabire Umuhoza Victoire bashimye ubuyobozi bukuru bw’igihugu by’umwihariko Perezida Paul Kagame.
Perezida Paul Kagame, mu bubasha abiherwa n’amategeko, yakuriyeho Kizito Mihigo na Ingabire Umuhoza Victoire hamwe n’abandi bagororwa 2138 ibihano by’igifungo bari basigaje.
Umuhanzi Kizito Mihigo hamwe na Ntamuhanga Cassien, ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa burundu naho Dukuzumuremyi Jean Paul asabirwa imyaka 50 mu gihe Agnes Niyibizi we yasabiwe imyaka 25. Bose bashinjwa ibyaha bitandukanye birimo gushaka guhirika ubutegetsi no kugirira nabi umukuru w’igihugu.
Nyuma yuko havuzwe amakuru yuko umubyeyi w’umuhanzi Kizito Mihigo, Ilibagiza Placidie, arwaye ndetse rumwe mu mbuza za internet zikorera mu Rwanda rukandika rubyemeza, amakuru yizewe aranyomoza iyo nkuru.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru rwategetse ko umuhanzi Kizito Mihigo n’abandi batatu bakurikiranyweho ibyaha birimo kugambanira no gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu bafungwa iminsi 30 mbere y’uko urubanza rwinjira mu mizi.
Urubanza umuhanzi Kizito Mihigo aregwanamo n’abandi bantu batatu rurangiye urukiko rubabwiye ko bazamenya umwanzuro wabo niba bazafungwa iminsi 30 cyangwa bazaburana bari hanze, nyuma yo kumva ibyireguro bya buri umwe.
Minisitiri w’Umuco na Siporo unafite abahanzi mu nshingano ze, Protais Mitali, yatangaje ko Kizito adakwiriye kongera kwitwa ikirangirire, nyuma yo gutabwa muri yombi azira ibikorwa bigambanira igihugu kuko ibyatumye afungwa ari ukubera “amaco y’inda.”
Umuhanzi Kizito Mihigo, kuri uyu wa kabiri taliki 15/4/2014, yibwiriye itangazamakuru ko ibyaha aregwa byo kuba akorana n’imitwe y’iterabwoba ya RNC na FDLR abyemera.
Mu gihe hari hashize iminsi abantu bibaza irengero ry’umuhanzi Kizito Mihigo, Polisi y’igihugu kuri uyu wa mbere taliki 14/4/2014 yasohoye itangazo rivuga ko uyu muhanzi ari mu maboko ya Polisi kimwe n’abandi bantu babiri bakekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba nka RNC na FDLR.
Abinyujije mucyo yise “umusanzu w’umuhanzi mu burere mboneragihugu ku matora”, umuhanzi Kizito Mihigo ku bufatanye na komisiyo y’igihugu y’amatora, yataramiye Abanyangoma tariki 16/06/2013 abakangurira kwitabira amatora y’abadepite yo muri Nzeri 2013.
Umuhanzi Kizito Mihigo hamwe n’abandi bahanzi batandukanye ku bufatanye na komisiyo y’igihugu y’amatora bakoreye igitaramo mu isoko rya Nyakarambi mu karere ka Kirehe mu rwego rwo gusobanurira abaturage amatora y’abadepite ateganijwe mu kwezi kwa cyenda.
Kizito Mihigo aherekejwe n’umuhanzi gakondo Nzayisenga Sophia ndetse na Bigirimana Fulgence basusurukije abaturage bo mu Mujyi wa Gakenke, kuri uyu wa Kabiri tariki 04/06/2013.
Ku bufatanye n’umushinga World Vision, Fondation Kizito Mihigo pour la Paix (KMP) yataramiye urubyiruko rw’akarere ka Nyamagabe rwiganjemo abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, igamije kubakangurira kugira umuco w’amahoro n’ubumwe n’ubwiyunge, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga mu karere ka Nyagatare, umuhanzi Mihigo Kizito yaririmbye indirimbo ishimangira ko kugira ubumuga bitagomba kwambura agaciro ikiremwa muntu.
Nyuma y’igihe gito yemeye ku mugaragaro ko azakora indirimbo ishishikariza Abanyarwanda gushyigikira ikigega Agaciro Development Fund (AgDF), Umuhanzi Kizito Mihigo ubu yayigejeje hanze.