Mu ruzinduko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yari arimo kugirira mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba, ku wa Gatanu 10 Gicurasi 2019, yari mu Karere ka Rubavu, ahari hateraniye abaturage b’ako karere ndetse n’aka Rutsiro.
Ubwo yasozaga uruzinduko rw’iminsi itatu yakoreraga mu ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba, Perezida Kagame yabwiye abatuye Rubavu na Rutsiro ko umutekano uhari ndetse ko uwashaka kuwuhungabanya akwiye kubanza agatekereza neza kuko bishobora kurangira abyicuza.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa gatanu tariki 10 Gicurasi 2019 yakomereje uruzinduko agirira mu ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba mu Karere ka Rubavu, aganira n’abaturage bari bahateraniye bo mu turere twa Rubavu na Rutsiro ndetse n’abaturutse ahandi.
Abayobozi batandukanye mu nzego nkuru barimo, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof Anastase Shyaka, Umunyamahanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dr Alivera Mukabaramba, n’abandi basabwe gukurikirana ibibazo biri mu nshingano zabo byabajijwe ubwo Perezida Paul (…)
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko yakomereje mu Karere ka Musanze kuri uyu wa kane tariki ya 09 Gicurasi 2019, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yibukije abakomeza gutsimbarara ku bitekerezo byo gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda ko bazahura n’ibibazo bikomeye.
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame agirira mu ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba, yabwiye abatuye akarere ka Musanze na Nyabihu ko bakwiye kubungabunga umutekano bafite kuko ari wo musingi w’iterambere rirangajwe imbere n’ubukerarugendo muri aka gace k’igihugu.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri mu ruzinduko mu turere tw’Amajyaruguru n’Iburengerazuba, aratangaza ko atazihanganira abayobozi badakemura ibibazo, bigahora bigaruka imyaka igashira indi igataha.
Abaturage b’akarere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru na bamwe mu batuye akarere ka Nyabihu mu Burengerazuba biteguye kwakira Perezida Paul Kagame ubasura kuri uyu kane tariki 09 Gicurasi 2019.
Inzego zitandukanye zirimo Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere inganda n’ubushakashatsi (NIRDA), Ikigega gishinzwe gufasha imishinga mito n’iciriritse (BDF), Akarere ka Burera ndetse na koperative CEPTEL yo mu Karere ka Burera, zananiwe gusobanurira Perezida wa Repubulika Paul Kagame ikibazo cy’uruganda rwatunganyaga (…)
Kuri uyu wa gatatu tariki 08 Gicurasi 2019, Perezida Kagame yatangiye uruzindo rw’iminsi itatu akorera mu turere dutandatu tw’igihugu. Kuri uyu munsi yahereye mu karere ka Burera aho yaganiriye Abanyaburera, akanasubiza bimwe mu bibazo bamubajije.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aravuga ko ntawe u Rwanda rwakwingingira kuruha umutekano kuko ari uburenganzira bwarwo kuwubona, bityo uwo ari we wese akaba agomba kuwuruha byanze bikunze.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa gatatu tariki 08 Gicurasi 2019, yatangiye uruzinduko akorera mu ntara z’itandukanye z’igihugu asura akarere ka Burera.