Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akimara kurahira ku Cyumweru tariki 11 Kanama 2024, Guverinoma yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yahise iseswa(ivanwaho), ariko hakazashyirwaho indi bidatinze.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye anagirana ibiganiro mu biro bye n’abakuru b’Ibihugu barimo Sheikh Hassan Mohamud wa Somalia, Mamadi Doumbouya wa Guinea na Sassou N’Guesso wa Repubulika ya Congo.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yamenyesheje abakoresha n’abakozi bo mu nzego za Leta ko kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kanama 2024 ari umunsi w’ikiruhuko rusange.
Mu gihe kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024 Perezida wa Repubulika Paul Kagame yarahiriye kongera kuyobora u Rwanda n’Abanyarwanda muri manda y’imyaka itanu, kongera gutorwa n’ibirori byo kurahira kwe, benshi babihuza n’ibimaze kugerwaho n’impinduka mu iterambere ry’impande zitandukanye z’Igihugu.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko manda nshya amaze kurahirira ari iyo gukora ibirenze kandi ko bizakorwa bitandukanye no kubirota.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere. Ni mu birori byabereye muri Stade Amahoro kuri iki Cyumweru, tariki 11 Kanama 2024, byitabirwa n’Abanyarwanda baturutse hirya no hino, inshuti z’u Rwanda, ndetse n’abanyacyubahiro baturutse mu bihugu byo mu mahanga.
Kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024, ni umunsi udasanzwe w’ibirori ku Banyarwanda batari bake, ndetse benshi bari bategereje, aho Umukuru w’Igihugu baherutse kwitorera, Perezida Paul Kagame, arahirira kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere.
Abayobozi b’ibihugu n’abandi banyacyubahiro batandukanye bakomeje gusesekara i Kigali aho bitabiriye ibirori byo kurahira kwa Perezida Kagame uherutse gutsindira kuyobora u Rwanda muri Manda y’imyaka itanu.
Mu gihe abashyitsi bamwe bamaze kugera mu Rwanda aho bitabiriye ibirori by’irahira rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame biba kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024, abaturage bakoresha umuhanda uva i Kanombe ku kibuga cy’indege kugera mu mujyi basabwe korohera abashyitsi kugira ngo badahura n’umuvundo w’ibinyabiziga byinshi.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, ari i Kigali aho yitabiriye ibirori by’Irahira rya Perezida Paul Kagame.
Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, ari mu bakuru b’ibihugu ndetse n’abandi banyacyubahiro ba mbere bageze i Kigali aho bitabiriye irahira rya Perezida Paul Kagame, riba kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024.
Kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024 ni umunsi w’amateka ku Rwanda n’Abanyarwanda kuko aribwo Perezida Paul Kagame arahirira kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu.