Michael Jordan icyamamare mu mukino wa Basketball, inkweto yakinishije mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Amerika (NBA), zaciye agahigo ko kugurwa amafaranga menshi angana na miliyoni imwe n’ibihumbi 470 mu madolari muri cyamunara (ni ukuvuga angana na miliyari imwe na miliyoni 470 mu mafaranga y’u Rwanda).
Kompanyi ya Facebook irateganya guha akazi abantu ibihumbi icumi (10,000) bo mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi kugira ngo bubake icyitwa ‘metaverse’ iri rikaba ari ikoranabuhanga Facebook ishaka kujya ikoresha rituma abantu barikoresha basa nk’aho bari kumwe.
Kaminuza y’u Rwanda yakiriye abanyeshuri 31 bo muri Gabon baje mu Rwanda gukurikira amasomo atandukanye y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.
Wigeze utekereza ko ikintu gisanzwe, urugero nk’igice kimwe cy’umubiri wawe gishobora gutuma uba ndetse ukitwa umuntu udasanzwe ku isi? Wowe ushobora kubona gisanzwe kuko uhora ukibona, wakimenyereye nyamara atari ko abandi bakureba babibona. Ni byo byabaye kuri Mehmet Özyürek, umugabo wo muri Turkiya w’imyaka 71 ufite (…)
Abo banyamakuru batsindiye icyo gihembo, uyu mugore Maria wo mu gihugu cya Philippine na Muratov wo mu Burusiya, barwanye intambara zitoroshye mu kugira ngo habeho ukwishyira ukizana mu kuvuga mu bwisanzure ibyo abantu batekereza, aba kandi bakaba bafashwe nk’abanyamakuru bahagarariye abandi bose barwanira uku kwishyira ukizana.
Clement Chiwaya wahoze yungirije ukuriye Inteko Ishinga Amategeko mu gihugu cya Malawi guhera mu mwaka wa 2014 kugeza muri 2019 yitabye Imana nyuma y’aho yirashe isasu mu mutwe akoresheje imbunda yo mu bwoko bwa pisitole, ibi bikaba byabereye mu nteko ishinga amategeko mu gihugu cya Malawi.
Umuhanzikazi Vanessa Mdee ukomoka mu gihugu cya Tanzania yabyaye imfura ye y’umuhungu abyaranye n’umukunzi we Rotimi, uyu akaba umuhanzi ndetse n’umukinnyi wa filime. Aba bombi bibarutse umwana wabo nyuma y’uko hari hashize ukwezi batangaje ko bitegura kwibaruka. Aba kandi babyaranye nyuma y’imyaka ibiri bakundana.
Clement Hirana ni umunyarwanda w’imyaka 32 uba mu gihugu cy’u Bufaransa. Aherutse gukora amateka ku nshuro ya mbere yaritabira amarushanwa mpuzamahanga yo kubaka umubiri (Bodybuilding).