Ibi ni bimwe mu bikomeje kumenyekana, nyuma y’uruzinduko Charlotte Mukankusi ushinzwe dipolomasi muri RNC (ari wo mutwe urwanya u Rwanda ukorera cyane muri Uganda), yagiriye muri Uganda hagati ya tariki 01 n’iya 06 Werurwe 2019, akagirana ibiganiro bigamije kunoza imikoranire na Perezida Museveni wa Uganda ubugira (...)
Perezida wa Uganda akunze kwigira nyoninyinshi iyo abajijwe ku bijyanye n’uburyo akomeje gushyigikira umutwe urwanya u Rwanda witwa RNC, agashaka kwerekana ko bamwe mu buyobozi bwe ari bo bari kumuyobya.