Ubundi kudidimanga ni indwara itangira umuntu akiri muto bikagaragara igihe umuntu avuga ategwa cyangwa asubiramo amagambo amwe n’amwe ku buryo hari igihe gusobanura icyo ashaka kuvuga bimubera ikibazo.
Kuri iyi si dutuye uzatembera ugerageze kugera kure hashoboka hatandukanye n’aho wageze mbere, hakaba hari aho ushobora kuzagera cyangwa waba warageze ukaba wahabona nk’ahantu hadasanzwe bitewe n’imimerere yaho kuri wowe.
Ubundi umuhango wo guhambanwa ni umwe mu mihango y’umuco Nyarwanda yakorwaga mu gihe cyo gushyingura ariko ubu usa nk’aho utagikorwa.
Ubushize twabagejejeho kode z’ibihugu biherereye kuva muri zone ya mbere kugeza kuri zone ya kane, aho ibihugu byo muri zone ya mbere biba bifite kode itangirwa n’akamenyetso ko guteranya (+) hagakurikiraho umubare 1, nyuma hagakurikraho nimero zikoreshwa muri icyo gihugu kugeza kuri kode ya 4.
Isi igizwe n’ibihugu 195, buri gihugu kikaba gifite umubare ukiranga mu itumanaho, twakwita kode (code).
Hari bimwe mu bihangano cyane cyane indirimbo byagiye bitavugwaho rumwe bitewe n’uburyo byitwa cyangwa uburyo amashusho yabyo agaragara, hakaba abavuga ko ayo mashusho ateye isoni kandi agacishwaho ku masaha y’amanywa, ababyeyi bakinubira ko aya mashusho ashobora kubangamira uburere bw’abana.
Iyo utwaye imodoka yawe, cyangwa se ugatega izitwara abantu mu buryo rusange, uteze moto cyangwa igare, cyangwa se ukaba ugenda n’amaguru, ni ibisanzwe ko unyura hejuru y’ibiraro.
Hari ibintu byinshi abantu bashobora guhuriraho gusa biragoye, kuko ubwabyo kubibona ntabwo biba byoroshye. Bisaba kubigenzura rimwe na rimwe kugira ngo bibashe kugaragarira buri wese kandi bisobanutse neza.
Hari abantu bavuga ko hari ibiribwa batarya kubera ko ngo bibatera kumererwa nabi mu mubiri cyangwa bigatuma baruka (allergy). Hari abakeka ko biterwa no kutabikunda nyamara si ko bimeze.
Ni kenshi hagiye humvikana ibibazo by’abakozi bo mu rugo aho abakoresha bamwe binubira imikorere y’abakozi basiga mu ngo cyane ko baba batabizeye.
Mu bice bimwe na bimwe by’Isi, umuhango wo gukebwa cyangwa gusiramurwa kw’abagabo ni igikorwa gikorerwa igitsina gabo, kikaba gikorwa bakuraho agahu kari ku mutwe w’igitsina cy’umugabo.
Urukiko rw’ibanze rwa Kampala rwahamagaje depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine ngo yisobanure ku byaha byo gusuzugura no kutemera imisoro ku mbuga nkoranyambaga na serivisi za mobile money.
Imashini irarira amagi (Incubator) ni imashini ishobora kuba yagira akamaro nk’ak’inkoko mu kurarira amagi mu gihe kingana n’iminsi 21 n’ubundi nk’uko inkoko ibikora.
Kuri uyu wa mbere tariki 09 Nyakanga 2019, igihugu cya Kenya cyashyizeho ingamba zigamije kubungabunga inyamaswa ziba mu misozi zo mu bwoko bw’isha zizwi nka Montain Bongo, nyuma y’uko bigaragaye ko ziri gukendera cyane kuko hasigaye izitarenga 100 muri Kenya, ari naho honyine ziri ku isi.
Umuryango “Ndayisaba Fabrice Foundation” washinzwe na Ndayisaba Fabrice, urasaba abana biga mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no gukunda bagenzi babo, bakabikora binyuze mu mikino n’imyidagaduro.
Kwitotomba, gukeka buri muntu wese ukuzengurutse cyangwa uguhora hafi, kurakarira ibigo by’itumanaho ni bimwe mu byo usanga abantu bavuga ko telefone zabo zigendanwa zitabwa n’abandi bagakeka ko baba binjiriwe ibyo mu cyongereza bita (hacking).
Kugira ngo umuntu w’icyamamare cyane cyane umuhanzi amenyekane, bisaba urugendo rurerure, rurimo kugira impano karemano kandi yihariye, gukora cyane, kugaragara mu bitangazamakuru n’ibindi.
Bitewe no kumenyekana ndetse no kugira impano inezeza benshi, abahanzi ni bamwe mu bantu bakundwa cyane kandi na benshi. Cyakora hari ubwo uko kwamamara bituma bamwe bajya mu bitangazamakuru bakarega abahanzi kubatera inda, nyuma yo kugirana ibihe byiza n’abo baba bita abakunzi babo b’ibyamamare cyangwa se bakaba banabihimba (…)