Mu rwego rwo kongerera amahirwe abakina tombola ya Inzozi Lotto, ubuyobozi bw’iyo tombola bwabashyiriyeho umukino mushya witwa IGITEGO Lotto aho abanyamahirwe bazajya batombora bagahabwa ibihembo byabo buri munsi kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatandatu ku itike y’amafaranga y’u Rwanda 200 yonyine.
Tombola ‘Inzozi Lotto’ igamije guteza imbere imikino mu Rwanda yatangije umukino mushya witwa ‘QUICK 10’ ugakinwa hifashishijwe imibare 10, ni ukuvuga hagati ya 0 - 9. Abatsinze batangazwa buri minota itanu.
Abakina umukino wa ‘Inzozi Jackpot Lotto’ ubu bafite amahirwe yo kuba batsindira amafaranga menshi kurushaho, kuko ubu ‘Jackpot Lotto’ igeze kuri Miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5.000.000 RWF). Ibaze uramutse utsindiye 5,000,000 kuri Pasika!
Abakina umukino wa ‘Inzozi Jackpot Lotto’ ubu bafite amahirwe yo kuba batsindira amafaranga menshi kurushaho, kuko ubu ‘Jackpot Lotto’ igeze kuri Miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5.000.000RWF).
Umusore w’imyaka 29 ukomoka mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye, Mu Murenge wa Mbazi, avuga ko yatangiye gukina umukino wa Tombola muri Inzozi Lotto, ubwo watangizwaga mu Rwanda tariki 10 Ukuboza 2021.
Tombola ya Inzozi Lotto yamuritswe mu Rwanda tariki 10 Ukuboza 2021. Iyi tombola ishyirwa mu bikorwa na kompanyi yitwa Carousel Ltd, aho biteganyijwe ko amafaranga azajya ava muri iyo tombola azajya yifashishwa mu guteza imbere imikino mu Rwanda.
Mu Rwanda ku wa Kane tariki 10 Ukuboza 2021 hamuritswe ku mugaragaro ‘Inzozi Lotto’, tombola y’igihugu igamije guteza imbere imikino mu Rwanda. Ni tombola izashyirwa mu bikorwa na kompanyi yitwa Carousel Ltd, aho biteganyijwe ko amafaranga azajya ava muri iyo tombola, Minisiteri ya Siporo izajya ifataho nibura 20%.