Abatuye mu Kagari ka Sabusaro mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, ari ho iwabo w’Intwari Agatha Uwiringiyimana, baterwa ishema n’Intwari yavutse iwabo, bakanavuga ko kurera neza abo wabyaye ari bwo butwari bukomeye.
Abaturage bo mu Murenge wa Nyamiyaga, aho Fred Gisa Rwigema yavukiye, baravuga ko bazahora bakora cyane kugira ngo izina rye ryatumye u Rwanda rubohorwa bataryanduza.
Abaturage bo mu Mudugudu wa Beninka mu Kagari ka Rubirizi mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, barishimira umuhanda wa kaburimbo biyubakiye ufite uburebure bwa metero 800, ukaba watashywe tariki 01 Gashyantare 2024 ubwo hizihizwaga Umunsi w’Intwari z’Igihugu.
Mu kwizihiza Umunsi w’Intwari, abaturage bo mu Karere ka Gakenke bagaragaje ko ibikorwa by’indashyikirwa bakomeje kwegerezwa, byashowemo za Miliyari z’Amafaranga y’u Rwanda, batari kubigeraho iyo Intwari zititangira Igihugu.
Urubyiruko mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, ruri mu bitabiriye ibikorwa bitandukanye byaranze kwizihiza umunsi w’Intwari, aho bagaragaje ko bazitangira Igihugu iteka ryose, urukundo rwacyo rukababamo nk’uko amaraso atembera mu mubiri.
Ibirori byo kwizihiza umunsi w’Intwari z’u Rwanda Mu Mudugudu wa Kinunga, mu Kagari Ka Niboye, mu Murenge Niboye, mu Karere Kicukiro, byabimburiwe n’urugendo rwaturutse ku biro by’Akagari ka Niboye, abarwitabiriye berekeza ahazwi nka Sonatubes, baragaruka bakomereza ahabereye ibiganiro.
Kuri uyu wa Kane tariki 1 Gashyantare 2024, ikipe ya Police FC yatwaye igikombe cy’Intwari itsinze APR FC ibitego 2-1, mu mukino wa nyuma wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, mu gihe AS Kigali yatsinze Rayon Sports mu bagore.
Bamwe mu bamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu ndetse n’abahishe Abatutsi mu gihe cya Jenoside, bahawe inka mu rwego rwo kubashimira ibikorwa by’ubwitange n’Ubutwari bakoze.
Abari abanyeshuri 47 mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu mu ishuri ryisumbiye ry’i Nyange, mu Karere ka Ngororero, bahamije Ubunyarwanda imbere y’abacengezi bakabizira, hari ubutumwa baha urubyiruko rw’iki gihe.
Ahagana saa yine z’igitondo kuri uyu wa Kane tariki 1 Gashyantare 2024, Abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, bunamiye Intwari z’Igihugu ku Gicumbi cy’Intwari i Remera hafi ya Sitade Amahoro.
Igitaramo gisingiza Intwari z’u Rwanda ni kimwe mu bikorwa byabanjirije umunsi nyirizina wo kwizihiza Intwari z’u Rwanda. Iki gitaramo cyabaye mu ijoro tariki 31 Mutarama 2024 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, gihuza abayobozi mu Nzego Nkuru z’Igihugu, urubyiruko rwaturutse mu bice (…)
Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), ruvuga ko hari abantu bakoze ibikorwa by’ubutwari bataramenyekana ngo bagirwe Intwari, cyangwa bambikwe impeta z’ishimwe, rugasaba uwaba abazi kubatangaho kandidatire.
Muri iki gihe Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) rukomeje ibikorwa byo kwizihiza ubutwari, hari uwakwibaza ngo "imidari n’impeta bitandukaniye he, ababihawe ni bande?"
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yitabiriye umuhango wo gusoza ibikorwa by’Ukwezi k’Ubutwari mu Murenge wa Kicukiro tariki 28 Mutarama 2024, yibutsa urubyiruko ko Ubutwari butangira umuntu akiri muto, abasaba gukunda Igihugu no kwirinda ingeso mbi zabasubiza inyuma.
Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari 2024 nyuma yo gusezerera Musanze FC mu mukino wa 1/2 wabereye kuri Kigali Péle Stadium ku Cyumweru tariki 28 Mutarama 2024.
Abaturage b’Umurenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, bari kumwe n’abayobozi babo, tariki 26 Mutarama 2024, basuye Ingoro Ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, iherereye ku Kimihurura ahakorera Inteko Ishinga Amategeko, muri gahunda y’ibikorwa byateganyijwe mu gihe hizihizwa ukwezi k’Ubutwari.
Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), rwatangaje gahunda izageza ku munsi w’Intwari tariki ya 01 Ukuboza 2024, yo gufasha urubyiruko kwerekana ubutwari mu muganda, mu mikino n’imyidagaduro ndetse n’imurikagurisha ry’ibyo rukora.