Minisitiri w’intebe w’u Buhinde Narendra Modi, yatangaje ko yanyuzwe n’igihe gito yamaranye n’abaturage bo mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera.
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, yunamiye Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi basaga ibihumbi 250, bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Minisitiri w’intebe w’u Buhinde Narendra Modi yashimiye Perezida Kagame ku ruhare runini yagize mu kubaka amahoro mu Banyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri w’intebe w’u Buhinde Narendra Modi wari utegerejwe mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, ageze mu Rwanda yakirwa ku kibuga cy’indege cya Kanombe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Minisitiri w’u Buhinde Narendra Modi uzagenderera u Rwanda mu cyumweru gitaha azaremera abaturage bo mu mudugudu wa Rweru inka 200.