Abanyarwanda 2.6% gusa, ni bo bari bafite ubwishingizi bwo kwivuza mu myaka ya za 1990. Amavuriro yari macye ndetse n’icyizere cy’ubuzima ku Munyarwanda cyari hasi bikabije. Imibare yo mu myaka 60 ishize (1962-1994 na 1995-2024), yerekana impinduka zidasanzwe zabaye ku gihugu cy’u Rwanda, cyane cyane mu bijyanye n’imibereho (…)
Kuva u Rwanda rwabaho hari byinshi byakozwe bigana ku iterambere mu byiciro binyuranye by’ubuzima. N’ubwo tutavuga ko byari biri ku rwego rwo hejuru, ariko byatwaraga imbaraga igihugu n’abanyarwanda. Jenoside yakorewe abatutsi ibaye, igihugu cyahise gisubira hasi kuko cyabuze abantu ndetse n’ibikorwa remezo birangirika. Muri (…)
Ku ya 8 Mata 1993, Intumwa idasanzwe ya LONI, Bacre Waly Ndiaye, yageze mu Rwanda kugira ngo akore iperereza ku bihe byari bikomeje kuba bibi mu by’umutekano, politiki, n’imibereho y’abaturage. Icyo gihe yasuye inkambi nyinshi z’abari barakuwe mu byabo (IDPs) mu bice bitandukanye by’Igihugu.
U Rwanda rurakataje mu myiteguro y’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe muri Nyakanga na Nzeri uyu mwaka wa 2024. Muri ibi bihe bidasanzwe, Kigali Today yabateguriye ibyegeranyo bigaragaza aho u Rwanda ruvuye n’aho rugeze mu myaka 30 ishize ruzutse, ugereranyije n’imyaka 30 (…)