Tariki ya 14 Kamena buri mwaka u Rwanda rwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe gutanga amaraso hakanashimirwa abagiraneza biyemeje kuyatanga.
Abahanga, ndetse n’inararibonye mu burezi, bavuga ko kubaka uburezi budahereye ku mashuri y’inshuke, ntaho bitaniye no kubaka inzu idafite umusingi uhamye.
Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’Abarimu mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze, Leon Mugenzi, avuga ko amahirwe yahawe abarimu mu kigo cy’imari cyo kubitsa no kugurizanya, Umwalimu SACCO, ari menshi, ku buryo umwarimu utabitsa muri iki kigo akwiye kwegerwa kuko afite ikibazo.
Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe kwita ku mutungo kamere w’amazi (Rwanda Water Board) burasaba abakoresha umutungo kamere w’amazi y’ibiyaga kujya basaba impushya mbere yo gutangira imishinga yabo kugira ngo bahabwe imyanya hagendewe ku gishushanyo mbonera.
Hashize imyaka icumi hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’isuku mu gihe cy’imihango. Mu Rwanda uyu munsi wizihizwa Kuya 28 Gicurasi buri mwaka hanatangwa ibikoresho bihabwa abagore n’abakobwa bo mu miryango itishoboye ngo bibafashe kwita ku isuku yabo mu gihe cy’imihango.
Kuwa 28 Gicurasi 2025 u Rwanda rwijihije umunsi mpuzamahanga w’isuku mugihe cy’imihango (Menstrual Hygiene Day)
Umuvugizi w’umugi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya yavuze ko umurwa mukuru ufite ikibazo cya parking zidahagije, bityo abatwara imodoka bakaba bagomba kwirinda kuzijyana ahantu hose, n’ahatari ngombwa, kugira ngo batongera ikibazo n’ubundi kitari cyoroshye.
Kuri uyu wa gatatu , tariki ya 21 Gicurasi 2025 Kaminuza y’Abaporotesitanti mu Rwanda (PUR) yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 573 barangije amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza n’amasomo y’inyongera (postgraduate).
Uko iminsi ihita iterambere rigenda rirushaho kwihuta, aho ikoranabuhanga rikomeje guhinduka izingiro ry’ubuzima.
Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere, isanga nyuma y’imyaka mirongo itatu n’umwe habaye Jenoside yakorewe Abatutsi yashegeshe imiryango mu Rwanda, uyu munsi hari inkuru yo kwishimira, kuko imiryango yazanzamutse, ikiyubaka.