Umusifuzi wo ku ruhande Karangwa Justin yahagaritswe ibyumweru bine adasifura nyuma yo kwanga igitego cya APR FC cyari kuba ari icya kabiri ku mukino yanganyijemo na Rutsiro FC 1-1.
Imikino isoza umunsi wa Gatandatu yasize Rayon Sports itsinze Marine FC igitego 1-0, Kiyovu Sports itsinda AS Kigali ibitego 3 -0 Gicumbi FC igwa miswi na Etincelles FC, mu mikino yakinwe kuri iki Cyumweru.
Ku wa Gatanu tariki 24 Ukwakira 2025, nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amagaru hano mu Rwanda, FERWAFA ryemeje ko amakipe atatu yo muri Sudan, Al Merriekh, Al Hilal Omdurman na Al Ahli Wad Madani azakina shampiyona y’u Rwanda 2025-26.
Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph, Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, n’abandi bayobozi ba siporo mu mashuri n’amashyirahamwe y’imikino bahuriye muri Lycée de Kigali ahabereye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro umwaka w’imikino y’amashuri 2025/26 bibutsa abanyeshuri kujyanisha imikino no kwiga.
Ikipe APR FC yatsindiye Mukura Victory Sports igitego 1-0, kuri Kigali Pele Stadium mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona wakinwe kuri iyi Cyumweru, Police FC ihatsindira Amagaju FC 1-0.
Umusaruro w’umutoza Adel Amrouche mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ’Amavubi’ mu mikino ye ya mbere mu mibare ntimuvugira, nyuma y’uko kuva muri Werurwe 2025 ubwo yahabwaga akazi, atsinze umukino umwe mu munani yakinnye.
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryamuritse ikirango gishya cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bagabo n’Abagore, mbere yo gutangira iya 2025-2026 ku wa Gatanu, tariki ya 17 Ukwakira 2025.
Kuri uyu wa 1 Ukwakira 2025, kuri Kigali Pele Stadium, ikipe ya APR FC yatsindiwe na Pyramids FC 2-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.
Kuva kuri iki Cyumweru tariki ya 21 kugeza 28 Nzeri 2025, Umujyi wa Kigali uzakira shampiyona y’ Isi y’ Amagare igiye kubera muri Afurika ku nshuro ya mbere aho iya 2025 izahuza ibihugu 110, bihagarariwe n’ abakinnyi barenga 919, bari mu byiciro bitandukanye mu bagabo n’abagore.
Umubiligi, Remco Evenepoel w’imyaka 25 y’amavuko, ukinira ikipe ya Soudal–Quick-Step, yageze i Kigali aho aje guhatana muri shampiyona y’ Isi y’ Amagare 2025 izaba kuva tariki 21 kugeza 28 Nzeri 2025.