Mu ijoro ryakeye mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, abagizi ba nabi biraye mu isambu ya Ntamezayino Jean Bosco iri ku buso bwa ari 40 batemagura ibitoki birimo, ibigiye kwera n’ibindi bigiye kwana, hakaba hamaze kubarurwa ibigera kuri 51 byatemwe.
Ousmane Sonko utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Senegal yatawe muri yombi tariki 03 Werurwe 2021 akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu, biba intangiriro y’imyigaragambyo y’abamushyigikiye biganjemo urubyiruko, ikaba imaze kugwamo abagera ku munani.
Tariki 08 Werurwe mu Rwanda no ku isi hose hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umugore ku nshuro ya 110, hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti "Abagore mu buyobozi: Kugera kuri ejo hazaza hazira ubusumbane mu isi yugarijwe na Covid-19".
Nyuma y’imyigaragambyo yabereye imbere ya Ambasade y’u Rwanda i Kinshasa tariki ya 11 Gashyantare 2021, Uhagarariye u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Ambasaderi Vincent Karega, ku nshuro ya mbere yagize icyo abivugaho mu kiganiro yagiranye na KT Press.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwasobanuye ko umushinga w’amabwiriza agenga ibigo bikora ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga (e-Commerce) ukirimo kwigwaho, RURA ikaba ivuga ko ibyakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bijyanye n’ayo mabwiriza atari byo.
Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo abategura irushanwa rya Miss Rwanda 2021 batangazaga abakobwa 37 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali bazakomeza mu irushanwa, hagaragaye uduseke twubitse twari twateguwe mu rwego rwo kurimbisha ahaberaga uyu muhango. Icyakora utwo duseke ntitwavuzweho rumwe n’abarebaga aya marushanwa (...)
Koperative yo kubitsa no kuguriza izwi ku izina rya Umwalimu SACCO yavuze ko iri mu biganiro n’abarimu bigenga bahuye n’imbongamizi zo kwishyura inguzanyo bahawe na koperative biturutse ku ngaruka za COVID-19.
Umunsi w’uwa Gatatu w’ivu washyizweho na Papa Grégoire wa mbere (Pape Grégoire I) mu mwaka wa 591. Ni umunsi abakritsu ba Kiliziya Gatolika batangiriraho igisibo cy’iminsi mirongo ine bazirikana ibabara rya Yezu Kristu gisozwa ku munsi wa Pasika hizihizwa izuka rya Yezu.
Bizimungu Claver utuye mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, yakoze urugomero rw’amashanyarazi, akaba amaze gucanira imiryango igera kuri 60 yo mu mudugudu we no mu yo baturanye.
Kuva muri 2015 amasomo yo mu mashuri abanza yatangwaga mu rurimi rw’Ikinyarwanda, muri 2019 Ministeri y’Uburezi yashyizeho amabwiriza yo kwigisha mu Cyongereza, izo mpinduka zigamije gushyira mu bikorwa intego ya Guverinoma y’ U Rwanda yihaye y’imyaka irindwi (2017-2024) yo gutanga uburezi bufite ireme kandi bugera kuri (...)
Ababyeyi bakanguriwe kwigisha abana babo uburenganzira bwabo bakiri bato, kugira ngo bizabarinde ihohoterwa rya hato na hato ribakorerwa.
Sembagare Chrisostome, wabaye ikirangirire mu ikipe ya Rayons Sports kuva mu 1984 kugeza mu 1994, avuga ko mu myaka 10 yakiniye iyi kipe, yatangiye guhembwa mu myaka ibiri yanyuma yayikiniye ahembwa 30000 Frw ku kwezi.
Imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda rigarutse ku nshuro ya kane, rikomeje gahunda yo kumenyekanisha no guhuza abakora ibikorerwa mu Rwanda n’isoko ry’u Rwanda.
Global Civic Sharing ni umuryango w’iterambere wo muri Koreya y’Amajyepfo, wateye inkunga y’ibikoresho by’ubuhinzi abatishoboye bo mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Dr Richard Sezibera, yatangarije abanyamakuru ko nubwo umubano w’u Rwanda n’u Burundi udahagaze neza, rutashobora guhatira u Burundi kunoza umubano utari mwiza bifitanye.
Urukiko rw’ ibanze rwa Kacyiru mu karere ka Gasabo ruzaterana tariki ya 28 Ugushyingo2018, rusoma urubanza ku kirego cy’umuganga wo ku bitaro bya Kibagabaga ushinjwa kurangarana umurwayi, bikamuviramo kujya muri koma kuva muri Kanama 2017, kugeza magingo aya.
Isaac Bizumuremyi nyiri Lex Chambers Ltd, ikigo cyunganira abantu mu mategeko cyajyanye n’umuganga Dr. Flocerfida Pineda mu nkiko bapfa ivuriro "Pineda Dental Clinic".