Izi mpera z’icyumweru zarimo ibikorwa byinshi by’imikino n’imyidagaduro kuburyo irinze irangira abantu bakiryohewe, ariko kandi abanyamerika bo bari mu marira kubera urupfu rw’uwahoze ari perezida wabo.
Isi y’ikoranabuhanga, yatumye havumburwa ubundi buryo bwo kwamamara, kabone n’iyo waba ntacyo ukora.
Ubuzima bw’agace ka Koridoro ya Giporoso, burangwa n’umubare munini w’indaya zihaba mu ijoro, imikino y’amahirwe yararuye benshi, ubusinzi buhinguranya ijoro ndetse n’urugomo rwa hato na hato. Haratinyitse ariko hanateye amatsiko. Kurikira Ikiganiro Inyanja twogamo cya KT RADIO cyakorewe muri aka gace.
Hifashishijwe imodoka ya Polisi y’Igihugu ikoreshwa mu gutabara ibinyabiziga byakoze impanuka zikomeye, Break Down, Polisi y’igihugu imaze gukura mu muhanda, ikamyo yari yafunze umuhanda Kigali- Musanze
Hashize imyaka umunani Ikirezi Group gitangiye gutanga ibihembo ku baririmbyi bitwaye neza kurusha abandi mu Rwanda, bizwi nka Salax Awards.