Kayishema Fulgence watawe muri yombi ku wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023, kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023, yahise ajyanwa mu rukiko rwo muri Afurika y’Epfo, akaba ashobora no kuzoherezwa mu Rwanda.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Kurwanya Jenoside, Ibyaha by’Intambara n’Ibyibasiye Inyokomuntu (UNOSAPG) ryatangaje ko ryishimiye itabwa muri yombi rya Kayishema Fulgence wari uri mu bashakishwa cyane ku bw’uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe (...)
Fulgence Kayishema, uheruka gutabwa muri yombi muri Afurika y’Epfo akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni umwe mu bantu bashakishwaga cyane kubera uruhurirane rw’ibyaha by’indegakamere ashinjwa gukora muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu (...)
Nyuma y’uko Kayishema Fulgence afatiwe muri Afurika y’Epfo, umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside (IBUKA) wifuza ko azanwa mu Rwanda akaba ari ho aburanishirizwa.
Fulgence Kayishema wari ku rutonde rw’abashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatawe muri yombi ku gicamunsi cyo ku ya 24 Gicurasi 2023 muri Afurika y’Epfo, nyuma y’igihe kinini yihisha (...)