Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, ku wa 12 Gashyantare 2020, yamenyesheje Evode Uwizeyimana na Dr. Isaac Munyakazi bari Abanyamabanga ba Leta, ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemeye ukwegura kwabo.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko ku mugoroba wo ku wa kane tariki 06 Gashyantare 2020, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye ubwegure bw’Abanyamabanga ba Leta Evode Uwizeyimana wo muri Minisiteri y’Ubutabera na Dr Isaac Munyakazi wo muri Minisiteri y’Uburezi.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rurimo gukora iperereza ku bivugwa kuri Evode Uwizeyimana ushinjwa guhohotera umugore wari mu kazi ko gusaka abinjira mu nyubako ya Grand Pension Plaza.
Umuyobozi mukuru wungirije muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe imiyoborere n’abakozi DIGP/AP Juvenal Marizamunda, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), Col. Jeannot Ruhunga, (…)
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutabera Uwizeyimana Evode aributsa abantu bafunze ko gereza atari imva bashobora kuyisohokamo bakigirira akamaro bakakagirira n’igihugu.
Me Uwizeyimana Evode, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, avuga ko bigoye kwemeza ko umuntu yafashe uwo bashakanye ku ngufu.
Me Evode Uwizeyimana, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, ahamagarira Abanyaruhango baba i Kigali guteza imbere akarere kabo.
Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko (RLRC) ivuga ko kuvugurura igitabo cy’amategeko byari ngombwa kuko hari ibyaha bimwe bitabagamo, bityo ntibihanwe uko bikwiye mu gihe bikozwe.
Umunyamategeko w’Umunyarwanda witwa Evode Uwizeyimana wari umaze iminsi atahutse mu Rwanda yahawe akazi ko gukora muri Komisiyo y’u Rwanda yo kuvugurura Amategeko, aho azaba yungirije umuyobozi wayo bwana John Gara.
Me Evode Uwizeyimana, Umunyarwanda akaba n’impuguke mu mategeko wari umaze igihe kitari gito mu mahanga,akaba yaranamenyekanye kenshi ku maradiyo mpuzamahanga nka BBC ndetse n’ijwi ry’Amerika, ngo gutahuka kwe ntibikwiye kuba ikibazo kuko agarutse mu gihugu cye kugirango afatanye n’abandi Banywarwanda kucyubaka.